AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

UMUNSI W'ABAGORE - Abagore barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Yanditswe Mar, 09 2019 14:55 PM | 2,521 Views



Perezida w'umutwe w'Abadepite arahamagarira abagore kubyaza umusaruro amahirwe bafite, bakagira uruhare mu iterambere ry'igihugu. Abasaba ariko kutirengagiza umuco, kuko hari inshingano buri wese agenewe, cyane cyane mu rugo zisaba ubufatanye n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, kivuga ko abagore b’Abanyarwandakazi bagize uruhare rwa 1/2 mu izamuka ry’umusaruro w’ibikorerwa imbere mu gihugu hagati y’umwaka w’2005 n’2014. Abaturage bavuga ko amahirwe ari mu gihugu, ari yo yatumye abagore bitinyuka, bagatanga uwo musaruro.

Helene MFABAKUZE w'umwarimu agira ati "Dufite n'ingero nyinshi twatanga, amategeko yagiye atorwa yagiye arengera abagore. Nk'itegeko ryo kuvuga ngo umugore afite uburenganzira bwo kubona umugabane iwabo. Ibyo ni ibintu byashimishije umugore, kandi byatumye agira ireme mu rugo rwe."

Theoneste NZABIRINDA w'umucuruzi we agira ati "Mu bucuruzi harimo abagore benshi. Dufite abagore bageze ku rwego rwo kujya hanze, bagafata iya mbere bakajya kurangura produits zitandukanye. Bakazana bagashyira ku isoko, bakagurisha.

Kuba umubare w'abagore waragiye uzamuka mu nzego z'ubuyobozi, by'umwihariko mu Nteko Ishinga Amategeko no muri Guverinoma, byatumye u Rwanda rugira amategeko ateza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye. Bamwe mu bagore bari mu nteko ishinga amategeko, bemeza ko ugutandukana kw'ibitekerezo ari byo byafashije igihugu kugera aho kigeze, kandi kugira umubare munini mu nzego z'ubuyobozi byatinyuye n'abandi bagore.

Depite Euthalie NYIRABEGA agira ati "Iyo abantu bahana ibitekerezo, hari igihe usanga rwose igitekerezo cy'umugabo gitandukanye n'icy'umugore. Mu nteko hari komisiyo 9, baramutse abagore ari bake cyane, hari komisiyo zitabagira. Icyo gihe rero ikigiye kwigwa muri iyo komisiyo nta bagore barimo, byasaba y'uko umugabo afite imyumvire y'uburinganire, idaheza abagore cg se icyo gitekerezo kigatambuka kidafite ubushishozi bw'uburinganire hagati y'umugabo n'umugore."

Depite Christine MUHONGAYIRE agira ati "Umuntu wese, iyo abona abagore ari abadepite, abandi ari abaminisitiri, abandi bayoboye ibigo, abandi bari mu nzego zifata ibyemezo, nawe abona ko bishoboka. Ahita atangira kuvuga ati koko, abagore iyo twamaze kubona ijambo, twamaze guhabwa uburyo bwose bwo gukora, nanjye nkuye amaboko mu mifuka nakora, kuko birashoboka. Bituma mu bwenge afunguka, akabona ko ibyo bamwe bakora n'abandi babishobora, ndetse nawe arimo."

Mu gufasha umugore kuzamuka no kwigirira icyizere, hashyizweho amategeko ateza imbere uburinganire n'ubwuzuzanye, uhereye ku itegeko nshinga. Hari kandi itegeko ry'abantu n'umuryango, iry'izungura, itegeko rikumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, itegeko riteganya ibyaha n'ibihano byabyo, itegeko rirengera umwana, n'iryerekeye imitegurire y'ingengo y'imari. Inteko ishinga amategeko yanakoze ubukangurambaga, binyuze mu ihuriro ry'abagore bari mu nteko ishinga amategeko, kugira ngo abagore bajye mu nzego zifata ibyemezo.

Perezida w'umutwe w'abadepite Donatille MUKABALISA yemeza ko ubushake bwa politiki ari bwo bwatumye ibyo byose bishoboka. Gusa avuga ko inshingano umugore afite ubu, zidakwiye guhungabanya umuco.  

U Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite abagore benshi mu nteko ishinga amategeko, aho bagera kuri 61%. Uyu mubare wagiye wiyongera uko imyaka yahise, aho mu 1994, ku badepite 70, abagore bari ku rugero rwa 14%. hagati y'umwaka wa 2001 na 2002, bari 23%. Nyuma y'inzibacyuho, muri mandat ya mbere y'umutwe w'abadepite abagore bari 48.8% naho muri manda ya kabiri bagera kuri 56.4%. Muri mandat ya gatatu bwo, abagore bari ku rugero rwa 64%.

No mu zindi nzego kandi, umubare w'abagore warazamutse, aho muri sena ari 38%, muri Guverioma 50% no mu nzego z'ubucamanza 49.6%. Abagore kandi bagaragara no mu zindi nzego z'ubuyobozi zinyuranye, zaba iza Leta n'iz'abikorera.

Inkuru ya Jeannette Uwababyeyi



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama