AGEZWEHO

  • Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu – Soma inkuru...
  • Guhisha imibiri y'abazize Jenoside bifitanye isano n'ingengabitekerezo yayo- Dr Bizimana – Soma inkuru...

Minisitiri w’Intebe yagaragaje akamaro k’ubufatanye mu guhangana n’imbogamizi Isi ihura na zo

Yanditswe Sep, 21 2020 18:04 PM | 54,338 Views



Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko uburyo isi ihura n'imbogamizi zitandukanye hakenewe imikoranire n’ubufatanye bihamye hagati y'ibihugu. Ibi yabitangaje ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'ibindi bihugu kwizihiza isabukuru y'imyaka 75 ishize Umuryango w'Abibumbye ushinzwe.

Imyaka ibaye 75 Umuryango w’Abibumbye ushinzwe hari nyuma y'intambara y'isi, mu 1945. Icyo gihe wari ugizwe n'ibihugu 50 ubu bimaze kuba 193.

Zimwe mu ntego uyu muryango wihaye kuva ugishingwa harimo kubungabunga amahoro, ubufatanye mu kwimakaza iterambere ry'ibihugu binyamuryango n'ibindi.

Ubwo I Kigali hizihirizwaga isabukuru y’uyu muryango, Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yashimye imikoranire u Rwanda rufitante n'Umuryango w'Abibumbye mu bikorwa by' iterambere. Ubu bufatanye ngo bukaba ari ingenzi mu guhangana n'imbogamizi zigaragara ubu n'ejo hazaza.

Yagize ati “Isabukuru y'imyaka 75 ya UN ikwiye kuba umwanya wo kongera kugira ibyo twiyemeza mu gushimangira indangagaciro zatumye ishingwa no gushyira imbaraga mu mikoranire ku rwego mpuzamahanga mu rwego rwo guhangana n'imbogamizi zizaza ejo hazaza, hatariho ubu bufatabnye mpuzamahanga, ntabwo twashobora guhangana n'imbogamizi zihari n'izizaza ejo, ibi bibazo bidusaba gufatanya nk'ibihugu kugira ngo hashakwe ibisubizo by'ibibazo mu buryo burambye. Mu Rwanda imikoranire yacu na Loni yagiye itanga umusaruro kandi igenda irushaho kunozwa uko tugenda tuyihuza n’igenamigambi ryacu hagenderewe kugera ku bintu bifatika.”

Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente akaba yagaragaje icyorezo cya COVID19  cyatumye kugera ku ntego z’iterambere rirambye bishobora kuzagorana hatabayeho gutahiriza umugozi umwe mu guhangana na cyo nk’ikibazo cyibasiye isi yose.

Umuhuzabikorwa w'Amashami ya Loni akorera mu Rwanda Fode Ndiaye we avuga ko mu myaka 75 ishize hakozwe byinshi bigamije guteza imbere imibereho y'abaturage n'ubwo hari ibyo utakoze uko bikwiye.

Aha  Fode Ndiaye yagaragaje ko Umuryango w'abibumbye wagize intege nke mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kandi uyu muryango wagize uruhare mu iterambere no kwiyubaka kw'u Rwanda.

Yagize ati “Mu Rwanda igihugu cyacu, ni ukuri ko mu 1994 Umuryango w'Abibumbye n'indi miryango mpuzamahanga yananiwe kugira icyo ikora mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko UN n'Umuryango w'ibihugu by'I Burayi babaye abafatanyabikorwa ba mbere mu iterambere, batanze ubutabazi bw'ibanze no gushyigikira iterambere kugira ngo igihugu cyongere kubakwa. Umuryango w'Abibumbye wishimiye kuba umufatanyabikorwa wa Leta n'abaturage b'u Rwanda muri uru rugendo rugaragara mu iterambere mu nzego zose, impinduka mu mibereho, mu bukungu umuzima bw'abaturage buhinduka ntawusigaye inyuma. Reka nanone nshime u Rwanda kuko rwabaye intangarugero mu kurwanya icyorezo cya COVID19.”

Uretse kwizihiza iyi sabukuru, hanatangijwe ku mugaragaro uburyo bwiswe INFF, ‘Integrated National Financing Framework’ bugamije gushakira inkunga ibikorwa byihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’intego z'iterambere rirambye(SDGs) yagaragaje ko ibihugu bisigaje imyaka 10 gusa mu gihe byari byihaye cyo kuba byazigezeho.

Kwizihiza isabukuru y'imyaka 75 Umuryango w'Abibumbye ushinzwe byahawe insanganyamatsiko igira iti "Ejo hazaza twifuza, Umuryango w'Abibumbye twifuza."


KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)