Yanditswe Jun, 01 2022 20:00 PM | 122,302 Views
Muri Kaminuza y'u Rwanda hatangijwe amasomo mashya ajyanye n'ubumenyi bw'ikoranabuhanga mu bumenyi bw'isi, akaba yatangijwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abanyeshurii kugira ngo bashobore gutahura no gukumira ikibazo mbere y'uko giteza ingaruka abaturage.
Abahanga mu birebana n’ubumenyi bw’isi cyane cyane nko ku butaka, amazi, amashyamba n’ibindi baturutse mu muryango uhuje ibihugu bigera kuri 20 n'u Rwanda rurimo byo mu karere ka Afurika yo hagati niyo mu Majyepfo, nibo bagiranye amasezerano y'ubufatanye na Kaminuza y'u Rwanda y'imyaka 5 akubiyemo guha abo banyeshurii ubwo bumenyi.
Prof. Rwanyiziri Gaspard uyobora ikigo cy'ubushakashatsi ku ikoranabuhanga bushingiye ku bumenyi bw'isi kibarizwa muri Kaminuza y'u Rwanda, avuga ko ubusanzwe bakora ubushakashatsi bugaragaza ibibazo byavuka muri uru rwego rw'ubumenyi bw'isi, bakaburira abayobozi ku bibazo byahavuka n'uburyo byakwirindwa.
Mu buryo bwa hafi, abo banyeshuri bazunganirwa n'ikoranabuhanga ry'ibyogajuru rifite inovasiyo yihutisha iterambere.
Uyu muryango, RCMRD uhuje ibihugu 20 birimo n'u Rwanda, washyizeho amarushanwa y'abafite imishinga myiza iri muri uru rwego ku buryo izatsinda izahabwa ibihumbi 30 by'amadorali y'Amerika
Bosco Kwizera
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru