AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

URUBANZA RW'ITERABWOBA; 25 BAGIZWE ABERE, 2 BAKATIRWA IMYAKA 10

Yanditswe Mar, 23 2019 10:34 AM | 5,739 Views



Urukiko Rukuru urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka rukorera mu Karere ka Nyanza rwasomeye abayisilamu 40 baregwaga ibyaha by'iterabwoba no gukorana n'imitwe igendera ku mahame akarishye ya cyisilamu; aho 25 bagizwe abere, 3 bakatirwa gufungwa amezi 6; 13 bakatirwa igifungo cy'imyaka 5; naho 2 bakatirwa gufungwa imyaka 10; kuri uyu wa Gatanu tariki 22.

Aba 25 bagizwe abere bahanaguweho  ibyaha byo kurema imitwe y'iterabwoba mu Rwanda no hanze yarwo;

Uru Rukiko rwahamije abagera kuri 15 ibyaha birimo gushinga amashyirahamwe agamije gushishikariza abagendera ku mahame y'Idini ya Islamu kujya mu gihugu bitandukanye bigendera ku mategeko y'iri dini. 

Muri 25 bagizwe abere harimo 22 bahanaguweho ibyaha burundu mu gihugu, 3 bakatirwa amezi 6 n'ihazabu y'amafaranga ibihumbi 200. Gusa kuko bari bamaze imyaka 2 bafunze amezi 6 ntibazayafungwa.

15 bahamijwe ibyaha; 13 bakatirwa igifungo cy'imyaka 5 harimo 2 baciwe ihazabu y'ibihumbi  200 bahamijwe icyaha cyo kubana n'abana batujuje imyaka mu gihe abagera kuri 2 bakatiwe imyaka 10.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira