AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

URUKIKO RW'IKIRENGA RWATEGETSE KO GUSEBANYA BIVANWA MU MATEGEKO MPANABYAHA

Yanditswe Apr, 25 2019 07:15 AM | 7,459 Views



Urukiko rw'ikirenga rwemeje ko ingingo ijyana no gusebya bamwe mu bayobozi bari mu kazi ka Leta no gusebya imigenzo y'amadini zavanwa mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange kuko zinyuranyije n'itegeko nshinga, ariko rwemeza ko ingingo ijyana no gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika, itahinduka kuko afite inshingano zihariye.

Hari mu isomwa ry’urubanza Me Mugisha Richard yari yareze asaba ko Ingingo zimwe zavanwa mu mategeko ahana kubera ko yasangaga zinyuranye n’itegeko nshinga.

Ingingo urukiko rw'ikirenga rwafatiye umwanzuro wo gukurwa mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ni ijyanye no gusebya mu ruhame bamwe mu bayobozi bari mu mirimo ya Leta, kuko yagaragajwe nk’inyuranyije n'itegeko nshinga kuko idafata abantu kimwe, ikabangamira n’ubwisanzure bw’itangazamakuru.


Indi yakuwemo ni irebana no gusebya amadini n'imigenzo yayo, byemejwe ko yari ibangamiye ubwisanzure bw'itangazamakuru n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, kandi biteganywa n'itegeko nshinga.

Ku rundi ruhande ariko urukiko rw’ikirenga rwateye utwatsi ikirego cy’uyu munyamategeko ku ngingo zerekeranye n'ibihano bihabwa uwakoze icyaha cy'ubusambanyi, ubushoreke no guta urugo, Me Mugisha Richard yerekanaga ko zibangamiye ubwisanzure n'ubusugire bw'umuryango. Rwemeje zitakurwa mu mategeko ahana ibyaha kuko zitabangamiye ingingo ya 18 y'itegeko nshinga.

Nyuma y’isomwa ry’uru rubanza Me Mugisha Richard yatangaje ko yishimiye imikirize ya rwo yemeza ko yubahirije amategeko:

Me Mugisha ati, ''Umwanzuro uradushimishije kuko twabashije gutanga ibitekerezo byacu kuri izi ngingo z'amategeko zose, hari izo urukiko rwemeranyijwe natwe kuko zinyuranyije n'itegeko nshinga, ibyo bikaba bidushimishije. Ku zindi zagumye mu gitabo cy'amategeko ni uko abandi batanze ingingo zirusha izacu uburemere kandi ibyo birasanzwe mu migendekere y'imanza zo mu gihugu kigendera ku mategeko niko bigenda.'' 

Ku ngingo ya 236 ijyana no gutuka cyangwa gusebya Perezida wa Repubulika, urukiko rw'ikirenga rwanzuye ko itahinduka kuko rwasanze Perezida wa Repubulika afite inshingano zihariye zirimo no kurinda ubusugire bw’igihugu, zituma atashobora kuregera indishyi mu manza mbonezamubano nk’abandi baturage basanzwe.

Urukiko rw'ikirenga rwategetse ko urwo rubanza rutangazwa mu igazeti ya Repubulika y'u Rwanda rugahinduka itegeko.

Ni ubwa mbere urukiko rw'ikirenga ruburanisha urubanza rujyana no guhindura ingingo z'amategeko anyuranya n'itegeko nshinga, ibintu abanyamategeko bafata nk'umusaruro mwiza w'urwo rukiko, nyuma y'imivugururire y'ubutabera, urukiko rw'ikirenga rukagumana zimwe mu nshingano zirebana n'imanza zerekeranye n'itegeko nshinga. 

Inkuru ya John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage