AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi z’ubuzima

Yanditswe Dec, 08 2023 19:45 PM | 97,524 Views



Ikigo cy’abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda cyatangije imishinga ibiri igamije guteza imbere serivisi z’ubuzima mu Rwanda.

Umushinga wa mbere witwa Ireme ukaba ufite ingengo y’imari ya miliyari zirenga 25 mu gihe cy’imyaka itanu, ni umushinga ugamije kongera ubushobozi mu miyoborere n’ubudahangarwa bw’urwego rw’ubuzima mu gihugu.

Umushinga wa kabiri witwa Tubeho, ukaba ufite ingengo y’imari ya miliyari zirenga 60 ukazamara imyaka 5.

Uyu mushinga uzibanda cyane ku mitangire inoze ya serivisi z’ubuvuzi hamwe no guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije isi muri rusange.

Uyu mushinga kandi uzashyira imbaraga mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi, ubuzima bw’imyororokere, kurwanya Malaria n’ibindi.

Ubwo iyi mishanga yombi yatangizwa ku mugaragaro, Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko izafasha muri gahunda igihugu gifite yo kubaka urwego rw’ubuzima rutajegajega no guteza imbere imibereho y’abaturage.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur