AGEZWEHO

  • Kenya yatangiye icyunamo cy'Umugaba Mukuru w'Ingabo wapfiriye mu mpanuka – Soma inkuru...
  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...

Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize EAC bwageze ku gaciro ka Miliyari 10 z’Amadorali ya Amerika

Yanditswe Jan, 13 2023 17:16 PM | 7,610 Views



Ubucuruzi hagati y’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bwageze ku gaciro ka miliyari 10 z’amadorali ya Amerika, ibi ni ibyatangajwe n’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Dr Peter Mathuki mu mwiherero w’iminsi 5 ubera muri Kenya.

Hashize imyaka irenga ibiri ibihugu by'isi bihangana n'icyorezo cya Covid-19, icyorezo cyashegeshe cyane ubuzima ndetse n'ubukungu bw'ibihugu biri mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba. 

Mu gihe icyorezo cyasaga nk'aho gicogoye hakubitiyeho intambara y'u Burusiya na Ukraine, Ibi byarushijeho kuremereza ubucuruzi n'ubuhahirane bwo muri aka karere.

Nk'uko umunyamabanga mukuru wa EAC yabigaragaje, ubushake bwa politiki y'ubucuruzi bw'ibihugu bigize uyu muryango no koroshya amwe mu mwabwiriza yo kurwanya icyorezo cya Covid-19, nka bumwe mu buryo bwagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw'uyu muryango.

"Zimwe mu ntego z'umuryango, ni ukwaguka cyane ko mwabonye ko mu mwaka washize twagutse, aho umusaruro mbumbe wikubye kugeza kuri miliyari 3, uku kwaguka kujyanye no kuba kuri ubu umuryango ufite abaturage bageze kuri miliyoni 300, iyo tuvuga abaturage bagera kuri miliyoni 300 tuba tubabonamo isoko ry'ubucuruzi bw'abanyamuryango, cyane cyane ko n'abaturage babibonamo amahirwe."

Politiki y'ifaranga ngo ni kimwe mu byafashije uyu muryango mu kwiyubaka ukagira ubukungu buhamye, ni no muri urwo rwego, Dr. Mathuki yatangaje ko inama y'abaminisitiri y'uyu muryango iteganya gufata icyemezo gishyiraho ikigo cy'imari n'ifaranga cya Afurika y'Iburasirazuba.

Mu mibare yagaragajwe y'ubucuruzi bw’ibyinjira n’ibisohoka hagati y’ibihugu 7 bigize uyu muryango, yagaragaje ko  bwazamutseho 13% muri 2019 aho bwari bufite agaciro ka miliyari zirenga 7 z’amadorali y'Amerika.

Ni mu gihe muri 2021 bwazamutseho 15% bingana na miliyari 9,5 z’amadorali, naho mu kwezi kwa 9 mu 2022, agaciro k’ibikorwa by’ubucuruzi kageze kuri miliyari zirenga 10 z’amadorali, bivuze ko bwazamutse ku kigero cya 20% hagati y’ibihugu binyamuryango ugereranyije n’ubucuruzi ku rwego rw’isi.

Adams Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura