AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubufatanye bw'ibihugu burakenewe mu kubungabunga amahoro n'umutekano ku isi--RDF

Yanditswe Aug, 28 2018 22:25 PM | 63,381 Views



Mu gihe ibikorwa bihungabanya amahoro n'umutekano bikomeje guhindura isura, ubuyobozi bw'ingabo z'u Rwanda, RDF, busanga hakenewe ubufatanye bw'ibihugu mu gushakira umuti urambye iki kibazo. Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bwahawe abasoje imyitozo yari imaze ibyumweru 2 ibera mu ishuri rya gisirikare I Gako mu karere ka Bugesera.

Iyi myitozo yari igamije gufasha ba ofisiye bato n'abakuru mu ngabo na polisi gusobanukirwa kurushaho uburyo bwo gutegura no gutanga amabwiriza ayobora abandi mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga no kugarura amahoro.

Imyitozo yakozwe yibandaga ku buryo ubutumwa bwa Loni muri Central Africa, MINUSCA, bwarushaho kuzuza inshingano y'ibanze yo kurinda abasivili.

Iyi myitozo izwi nka Shared Accord, ni ubwa mbere ibereye mu Rwanda mu nshuro 18 imaze kuba. Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman, asanga u Rwanda hari byinshi ibindi bihugu byarwigiraho mu birebana n’ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.

Abasaga 200 baturutse mu bihugu 12 ni bo bahawe iyi myitozo yatangiye tariki 14 z'uku kwezi kwa 8 mu ishuri rya gisirikare ry’i Gako mu karere ka Bugesera. 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama