AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubugenzacyaha mu iperereza ku byaha abasirikare 5 bakekwaho gukorera i Nyarutarama

Yanditswe Apr, 03 2020 13:04 PM | 25,186 Views



Ubugenzacyaha bwa gisirikare bwatangiye iperereza ry'ibanze ku byaha by'ihohoterwa abasirikare 5 bo ngabo z'u Rwanda bakekwaho kuba barakoreye abaturage bo mu midugudu wa Kangondo ya 2 na Kibiraro ya mbere, yo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo. 

Ibyaha abo basirikare bakekwaho birimo gukubita no gukomeretsa,kwambura bamwe mu baturage n'ibindi. Ni ibyaha byabaye mu bihe bitandukanye guhera ku itariki ya 12 werurwe 2020 kugeza 30 z'uko kwezi.

Muri iri perereza buri muturage uvuga ko yahohotewe arakirwa n'umugenzacyaha wa gisirikare akabazwa hubahirijwe amabwiriza y'ubwirinzi asaba gusiga intera ihagije hagati y'ubazwa n'ubaza.

Abaturage batuye muri iyo midugudu bishimiye uburyo ubutabera bwa gisirikare bwahise butangira iperereza kuri ibyo byaha kandi ababikekwaho bagatabwa muri yombi na bamwe mu bambuwe agahita bashumbushwa bimwe mu bikoresho byabo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage