AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Ubuhamya: Ibikomere bidasibangana ku bana b'abahungu basambanyijwe

Yanditswe Feb, 25 2021 16:12 PM | 35,570 Views



Abana b’abahungu bagize ingorane zo gusambanywa baravuga ko byabagizeho ingaruka zirimo n’indwara zidakira bagasaba ko umuryango nyarwanda wahagurukira iki kibazo ku buryo bw’umwihariko.

Uyu musore wimyaka 18, twamuhimbye Claude ariko aya si yo mazina ye y'ukuri avuga ko yasambanyijwe afite imyaka 14, gusobanura urwo rugendo biragoranye, ariko arabisobanura.

Yahize ati  "Nari mvuye mu rugo ngiye kuvoma, mpura n'umuntu arantwaza yari mukuru, anjyana mu gashyamba kaba hari hafi ya Expo, amfatiraho icyuma arambwira ngo ryama hasi ankuramo icyuma ndaririra abikoze birandya cyane byabanje kwanga asigamo ibintu bimeze nkamavuta, mva amaraso ndinda ngera mu rugo ariko sinabibwiye mu rugo."

Uyu twahimbye Frank we ubu ufite imyaka 19, yafashwe ku ngufu afite imyaka 13.

Ati "Bwa mbere yanjyanye mu rugo ashaka kubinkorera ndiruka ndamucika, ubwa kabiri yari yakoze ibirori arantumira nyuma nza kuharara yinjira mu cyumba twarayemo na bagenzi banjye ahita abinkorera, naheze umwuka kuko hariya hantu ni ahantu haryana cyane, nagerageje gusakuza aramfata."

Umwe muri aba bahungu basambanyijwe avuga ko yanduye virusi itera sida. Aba bombi bakimara guhura n’ibi bibazo ngo birukanywe n’imiryango yabo, icyakora kuri ubu ngo bakurikiranwa n’abaganga b’indwara zo mu mutwe. 

Bamwe mu bahungu basambanywa ngo ntibatinyuka kugira uwo babigaragariza ibi bikaba ari na kimwe mu bituma hari igihe  iki kibazo kitagera mu butabera.

Nyirahabineza Gerturde utanga serivisi z’ubujyanama avuga ko kuganira n’abana b’abahungu basambanyijwe byatumye arushaho kubona ubukana bw’iki kibazo.Icyakora ngo nyuma yo kubumva, abagira inama zo kujya kwa muganga ndetse akagerageza no kubahuza n’imiryango yabo.

Ati "Iyo yafashwe ku ngufu  ubuzima bwe burahangirikira ni yo mpamvu ubona hari abigunga bakiheba, bakivaho, akumva ntacyo ari cyo, ariko turamwiyegereza tukamuganiriza, ukamuba hafi tukamutega amatwi ukamuha ibyo kurya uko mukomeza kugenda muganira agenda afunguka."

Yunzemo ati "Hari agakoresho dufite aho umwereka ikigereranyo cyuko abana bakundana n'ababyeyi maze akakubaza ati ko mutashyizemo zero kuko aba agusobanurira ko we amwirukanye hanyuma rero mwamara kugenda muganira agenda noneho ahinduka ukamubwira uti humura nzaguhuza n'ababyeyi."

Leta isanzwe yarashyizeho ingamba zikomeye zo kurwanya ihohoterwa zirimo no gukaza amategeko ahana abasambanyije abana aho uwabikoze ashobora no guhabwa  igihano cya burundu.

Ikindi ni uko hashyizwemo imbaraga cyane mu bukagurambaga mu kumenyekanisha ububi bw'iki cyaha.

Gusa, ababyeyi na bo bagirwa inama yo guhora bari maso, uyu ni James Nduwayo  ushinzwe gahunda ya Tubarere mu muryango mu kigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana.

Ati "Ni byiza ko ababyeyi bakurikirana ubuzima bw'abana umunsi ku munsi, ariko niba utiriwe no mu rugo uba ugomba kuganiriza umwana ugeze mu rugo, ku bijyanye no guhohotera umwana ababyeyi ntibakwiye kwizera abantu bose ugomba gusigira umwana umuntu ubona ko yakurikirana ubuzima bw'umwana ikindi uba ugomba kugira umwana inshuti ku buryo umwana abonye hari umuntu wabakururira mu ngeso mbi yahita abibwira abana, ariko umwana ntiyapfa kubikubwira bisaba ko ababyeyi baba bagize abana inshuti zabo."

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rugaragaza ko mu mwaka wa 2017/2018 yakiriye ibirego 55 by’abana b'abahungu basambanyijwe, mu gihe mu mwaka wa 2018/2019 yakiriye ibirego 80, na ho mu mwaka wa 2019/2020 yakira  ibirego 111. 

RIB igaragaza ko mu myaka itatu ishize, yakiriye ibirego 10933 muri rusange by'abana basambanyijwe muri bo 246 bakaba ari abana babahungu.

Mu minsi ishize umuhungu w’imyaka 19 wemeye ko yasambanyije abana 17 yakatiwe igifungo cya burundu mu gihe undi ukekwaho gusambanya abana b'abahungu 20 mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana na we ariho gukurikiranwa n’ubutabera.

Fiston Félix HABINEZA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize