AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ubuhamya bwa Ndahimana wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda

Yanditswe Dec, 17 2022 20:02 PM | 192,863 Views



Ndahimana Alex wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye mu Rwanda, avuga ko yabikesheje kugira umuhate wo kwiga no kudacibwa intege n'ibibazo by'amikoro make y'umubyeyi we byatumye yiga atabona ibyangombwa byose.

Iwabo ku ivuko  ni mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi.

Byose byatangiriye ku ishuri ribanza rya Mujyojyo riri nko mu bilometero bitari munsi ya 5 uvuye mu rugo iwabo.

Akihasesekara buri mwana mu bahiga ubu yashakaga kumukoraho gusa.

RBA yamusuye iwabo mu rugo aho yavukiye, ni urugendo rugoranye cyane kubera ko imihanda n'inzira bigana yo bitagendeka! Kugira ngo ubisobanukirwe neza, kuva mu Mujyi wa Karongi ugera iwabo mu rugo twahakoresheje amasaha ane mu modoka! Ubwo simbariyemo nk’isaha imwe twagenze n’amaguru duturutse aho imodoka yasigaye!.

Abaturanyi na bo bahuruye ari benshi ngo birebere uyu muhanga wabavutsemo.

Inzira zose baramuhobera ari na ko bamwifuriza ibyiza imbere.

Ndahimana ni umwana wa kane muri batanu nyina yabyaye.

Uyu mubyeyi ni we basigaranye gusa, naho papa we ngo yapfuye akiri muto.

Mama wa Ndahimana, Mukeshimana Antoinette tumusanze mu kirago kubera ko amaze iminsi arwaye.

Ni umubyeyi utishoboye uri mu cyiciro cya 2 cy'ubudehe, atunzwe no guhingira rubanda bakamuha amafaranga ibi bita guca inshuro.

Ngo byatumye umwana we yiga mu buryo bugoranye, kuko yize arihirirwa n'abagiraneza.

Gusa Inka yahawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda ngo yamuhuhiyemo.

N'umunezero mwinshi, kwikaluma cyane no gutuza, Ndahimana avuga ko yifuza kwiga ubuganga kugira ngo azagirire igihugu akamaro.

Ndahimana yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Kirinda mu ishami ry'ubugenge-ubutabire n'imibare.

Ku gicamunsi ahasesekaye byari ibirori, bagenzi be bamwakiriye nk'intwari.

Ndahimana Alex avuga ko kuvukira mu muryango ukennye mu cyaro, akahakurira, akahiga mu ngorane nyinshi bitamuciye intege, ahubwo ngo yabivomyemo imbaraga zo kwigana umuhate no kugira ikinyabupfura.

Asaba abanyeshuri kwigana umwete no kudacibwa intege n'ibibazo banyuramo cyane cyane ibishingiye ku mikoro y'aho bakomoka.

Aphrodis MUHIRE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura