AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga

Yanditswe Nov, 23 2024 20:25 PM | 1,805 Views



Umunyabugeni mu bikorwa by’ikoranabuhanga, Gakire Lucas Kasiyusi wifashisha ibihangano bye mu gufasha abakiri bato kumenya amateka y’u Rwanda ndetse n’abaje gusura u Rwanda kumenya ibijyanye n’umuco, avuga ko ibihangano ari imwe mu nzira yakoreshwa kugira ngo abakiri bato bakure bazi amateka y’ u Rwanda.

Gakire Lucas afite imyaka 22 akaba yiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mwaka wa mbere, afite ubumuga yatewe n’impanuka ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye. 

Avuga ko nyuma yaho yagize agahinda gakabije ariko aza gufata icyemezo cyo kwishakamo igisubizo.

Bitewe n’ubuhanga afite mu gukora ibihangano biteye imbere (Virtual Reality) akoresheje ikoranabuhanga, Gakire Lucas avuga ko impamvu nyamukuru yamuteye gukora ibi bihangano ari ukugira ngo atange umusanzu we mu bakiri bato bakure bazi amateka y’igihugu cyabo.

Gakire Lucas yemeza ko abafite ubumuga ndetse n’urubyiruko badakwiye guha umwanya ababaca intege.

Igihe kinini Gakire akimara mu cyumba yahawe na Kaminuza atunganyirizamo imishinga itandukanye. 

Avuga ko abyuka kare mu gitondo akerekezayo agatangira ibikorwa aho yifashisha porogaramu z’ikoranabuhanga zitandukanye.

Ikindi ngo yiyungura ubumenyi muri byinshi bizatanga umusanzu ku gihugu.

Enorah Gladys



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika