Yanditswe Nov, 17 2022 19:26 PM | 183,717 Views
Abahinzi kimwe n'abongerera agaciro umusaruro ubukomokaho bahuriza ku kuba hakenewe imbuto zihanganira ihindagurika ry'ikirere ryanateye kugabanuka k'umusaruro muri iki gihe.
Abahinga ibigori mu gishanga cya Bishenyi muri Kamonyi bagaragaza ko izuba ryavuye igihe kirekire ryabateye impungenge y’umusaruro kuko ubusanzwe muri uku kwezi kwa 11 babaga bazi niba bazeza cyangwa bazarumbya.
Kuri ubu cyari cyaratakaye kubera imvura yamaze igihe kinini itagwa gusa ngo aho ibonekeye cyongeye kugaruka. nubwo nanone bari bamaze igihe kinini buhira imyaka yabo.
Marceline Ayinkamiye umuhinzi wo mu Murenge wa Rugalika mu Karere ka Kamonyi ubwo bari bakirimo kuhira yagaragazaga bitoroshye kubera imvura isigaye igwa igihe gito ku buryo bakeneye imashini zibunganira.
"Tubivomeye amezi abiri kandi hasigaye andi abiri kandi nabwo duteganya ko imvura nitagwa tuzavomera, ntibizadindira cyane. Ntabwo umuhindo ukigira imvura nyinshi dukeneye imashini zo kujya twuhiza."
Intego za gahunda yo guhuza ubutaka hateganywa ko kuri ubu umuhinzi yakabaye yeza toni 5 z'ibigori kuri hegitari, soya hakera toni 2.9 kuri hegitari, ibirayi toni 18.9 kuri hegitari, ingano toni 3.6 kuri hegitari, imyumbati toni 19.7 kuri hegitari, umuceri toni 4.8 kuri hegitari mu gihe ibishyimbo hateganijwe gusarura toni 2.8 kuri hegitari.
Abafite inganda zongerera agaciro umusaruro ukomoka ku buhinzi bagaragaza ko muri iki gihe umusaruro w'ibyo batunganya wagabanutse bituma bamwe bajya kuwushakira mu bindi bihugu ndetse bikanatuma ibiciro ku masoko bizamuka.
Jean Pierre Musafiri Umuyobozi Mukuru w'uruganda SOSOMA Industries rutunganya umusaruro uva mu buhinzi yagize ati: "Habayeho gushaka umusaruro mu bihugu duturanye kugirango wunganire usanzwe hano. Umusaruro iyo ubaye muke n'ibiciro birazamuka. Uhereye nko mu kwezi kwa gatandatu kugeza ubu ibiciro byazamutseho 20% ugereranije n'uko dusanzwe tugurisha."
Mu mwaka wa 2050 abaturage b'isi bazaba ari miliyari hafi 10 mu gihe kuri ubu ari miliyari 8. Ibihugu 26 bya Afurika abaturage babyo bazaba bikubye kabiri nk'uko umuryango w'abibumbye ubivuga.
Ubu bwiyongere buzajyana no gukenera ibyo kurya. Nyamara ubutaka bwo ntibwiyongera kandi n'imihindagurikire y'ikirere ntiyoroheye umusaruro w’ubuhinzi.
Hari abasanga hatekerezwa no ku ikoreshwa ry'imbuto zihinduriwe imiterere y'uturemangingo karemano (GMO) ndetse n'ikoranabuhanga mu buhinzi kugira ngo ibiribwa bihagije biboneke.
Umushakashatsi mu kigo gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi RAB, Dr. Athanase Nduwumuremyi asobanura ko gukoresha bene izi mbuto bisaba ko habaho guhindura imyumvire ku baturage.
"Ntabwo abantu bose bahita babyumva neza. Benshi iyo bumvise ibihingwa byahinduriwe uturemangingo barakangarana. Niyo mpamvu tunaganira n'urubyiruko kugirango rubyumve neza runabigeze kuri abo bahinzi n'abandi bafite ubwoba bakagira ubumenyi bwimbitse."
Ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brazil na Argentina byihariye hejuru ya 60% ry'ikoreshwa ry'izi mbuto zihinduriwe uturemangingo. Igihugu cya Kenya nacyo giherutse gushyiraho itegeko ryemera ikoreshwa ryazo.
Binyuze mu kigo gishinzwe kurengera ibidukikije REMA, hari gutegurwa umushinga w'itegeko ryemerera ikoreshwa ry'izi mbuto zizwiho kugira umusaruro utubutse, guhangana n'imihindagurikire y'ikirere no kudakoresha imiti myinshi mu buhinzi bwazo.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru