AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubukemurampaka mu Rwanda, umusingi wo kumvikanisha impande zifitanye ibibazo

Yanditswe Apr, 03 2019 20:03 PM | 4,910 Views



Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof Sam Rugege aratangaza ko ubukemurampaka mu Rwanda bumaze kuba umusingi wo kumvikanisha impande zifitanye ibibazo. Hari mu nama mpuzamahanga igamije kureba uko inzira y'ubukemurampaka yakwifashishwa mu butabera

Umunyamabanga Mukuru w'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubukemurampaka cya Kigali KIAC,  Dr Masengo Fidele avuga ko mu myaka 6 icyo kigo kimaze gikorera mu Rwanda kimaze gutanga umusaruro ufatika, ku buryo n'abanyamahanga batangiye kukigana. Naho Njeri Kariuki umukemurampaka muri Kenya akavuga ko ubu buryo bwishimirwa na benshi kuko bugirira ibanga ku mpande zombi kandi ibintu bigakemuka ku bwumvikane nta byemezo bifashwe n'inkiko. 

''Ubu tumaze guhugura abantu barenga 500 mu by'ubukemurampaka, bigatuma n'abandi bantu bo hanze baza mu Rwanda kuhashakira serivisi z'ubukemurampaka, kuko dufite abantu bafite ubumenyi kandi bakora neza. Icya 2 dufite impaka zirenga 100 twakemuye kandi bivugwa ko ikigo kigitangira gishobora kumara imyaka 5 nta mpaka n'imzwe kirakemura,'' Dr Masengo Fidele/Umunyamabanga Mukuru - KIAC

''Ubukemurampaka ni inzira nziza, mu gihe habayeho ubufatanye bwa buri wese, impaka zikagirwa mu ibanga ntibijye ahagaragara bitanga umusaruro mwiza. Ni inzira yizewe kandi ikemura ibibazo hagati y'impande zombi, hakaba uwatsinze n'uwatsitzwe ariko nta byemezo bimushyirwaho ku buryo bw'agahato nk'uko bigenda mu nzira z'ubutabera," Njeri Kariuki/Umukemurampajka - Kenya

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga Prof Sam Rugege avuga ko n'ubwo ubukemurampaka butaramenyerwa mu mategeko yo mu Rwanda, bufite akamaro kuko bufasha impande zifitanye ibibazo mu kubirangiza kandi mu buryo bw'ibanga

''Abanyamategeko bacu ntibaramenyera neza ibijyanye n'ubukemurampaka n'anabizi hari abakoresha imikorere nk'iyo mu bw'avoka busanzwe bagashaka kumenyereza ibintu. Ariko baragenda babisobanukirwa kuko bamaze kubona ko bifite inyungu.Ubu buryo butuma ibintu byihuta cyane ku bacuruzi cyangwa abafite kontaro zirenga imipaka. Nk'abashoramari iyo baje mu bihugu baba bashaka ko ibintu byabo binyura mu bukemurampaka, kuko baba bashaka ko ibintu byabo biherera bakarangiza ibibazo byabo batari mu rukiko aho buri wese yumva ibyo bavuga,'' Prof. Sam Rugege, Perezida w'urukiko Rw'ikirenga

Iyi nama y'iminsi 2 yitabiriwe n'impuguke mu mategeko, abayobozi nabanyamategeko b'ibigo by'ubucuruzi bikomeye muri Afurika barenga  250


Inkuru ya John BICAMUMPAKA




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage