AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Ubukungu: 10% by’abatuye Isi bose bihariye 76% by’imitungo yose yo ku Isi

Yanditswe Nov, 21 2022 16:35 PM | 252,087 Views



Impuguke mu iterambere n’ubukungu zisanga ibipimo bigenderwaho harebwa umusaruro mbumbe w’ibihugu bikwiye guhinduka kugirango harebwe no ku musaruro mbumbe w’abakene bityo nabo bafashwe kuzamura imibereho yabo. 

Raporo ku busumbane ku Isi, The World Inequality Report 2022, igaragaza ko ubusumbane hagati y’abakize n’abakennye ku Isi buri ku gipimo gikabije.

Zimwe mu ngero zigaragara muri iyi raporo ni uko 10% by’abatuye Isi bose bihariye 76% by’imitungo yose yo ku Isi, ndetse bakaba ari nabo bihariye 52% by’amafaranga yose ari ku Isi. Ni mu gihe kandi umutungo w’abakene bangana na 50% by’abatuye Isi ari 2% gusa by’umutungo w’Isi. 

Ni ikibazo Impuguke mu bukungu Prof. Herman Musahara avuga ko abahanga bagishakira umuti.

"Nta muti umwe uhari ariko ubundi kuba bariya baherwe 50 Isi ifite b’abakire bakubwira ko babishatse bagahura bakavuga bati ntihazagire urara ubusa ku Isi byabaho, ariko iyo model [ubwo buryo] ntawe urayizana muri economy [mu bukungu] ngo turebe." 

Ubu busumbane buravugwa mu gihe nyamara ubukungu bw’ibihugu ugendeye ku musaruro mbumbe wabyo budasiba kwiyongera. Kuri Maxwell Gomera, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere mu Rwanda, avuga ko ikibazo nyamukuru ari ukwikunda gukabije kwa bamwe harimo n’ibihugu bikize. 

:Ikibazo ni uko ubukungu bwiyongera ariko bukaba bwihariwe n’itsinda rito ry’abantu. Umubare munini w’abaturage imibereho yabo ishingira ku yindi mitungo nta mpinduka babona z’iryo terambere ry’ubukungu. Icyo ni cyo kibazo ariko dushobora kubihindura. Kimwe mu byadufasha kubihindura ni uguhindura ibyo tugenderaho duhitamo aho dushora ishoramari bigashingira ku bifitiye akamaro ubuzima bw’abaturage n’imibereho myiza yabo. Ku rundi ruhande ariko dufite ikibazo cya politiki ku Isi. Tuvuye mu nama ku mihindagurikire y’ikirere mu Misiri ahari impaka z’urudaca ku bihugu bikize bikomeje kohereza ibyuka bihumanya mu kirere ariko ibihugu bikennye ni byo bikomeje guhura n’ingaruka. None se kubera iki ibyo bidahinduka cyangwa bidahinduka ku muvuduko ukwiye? Turashaka gukomeza kubaho neza hejuru y’ubuzima bw’abandi burimo kwangirika! Ibyo bikwiye guhinduka kandi bigomba guhinduka."

Ku rundi ruhande ariko ngo u Rwanda ni urugero rw’ibishoboka aho ubwiyongere bw’umusaruro mbumbe w’igihugu bushobora kujyana n’iterambere ry’imibereho myiza y’abatishoboye.

"U Rwanda ni intangarugero ku Isi kandi abatari bake batangiye kureba guverinoma y’u Rwanda yasubije amaso inyuma igashora imari mu bifitiye abaturage akamaro. Iyo urebye nka gahunda ya "GIRINKA" ni ikimenyetso cyerekana ko inka ari umutungo ku muryango ariko ntabwo ibyo bihagije kuko inka yonyine ntiyazana uburumbuke mu muryango ariko wayubakiraho umuryango mugari ukagira umutungo."

Impuguke mu bukungu n’iterambere ziturutse muri za kaminuza, mu bigo n’imiryango mpuzamahanga ikorera  cyane cyane muri Afurika ziri I Kigali kuva kuri uyu wa mbere, aho zisuzumira hamwe uburyo ibipimo by’iterambere ry’ubukungu byajya bigera ku bakene hakarebwa uko imibereho yabo ijyana n’umusaruro mbumbe, icyo bise GDP of the poor.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama