AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

Ubumuga ntibwazitiye Bizamenyimana gukurikira inzozi ze zo gushinga ikigo cy’ikoranabuhanga

Yanditswe Feb, 27 2024 07:06 AM | 64,612 Views



Bizamenyimana Jean Pierre Noah wo mu Karere ka Musanze, afite ubumuga bw’ingingo ariko ntibyamuciye intege mu rugendo rugana ku nzozi yakuranye. Mu ishuri rye, ari mu b’intangarugero ndetse yitwara neza mu masomo.

Uyu musore w’imyaka 18 ahamya ko kugira ubumuga bidasobanuye kudashobora, kuko nubwo afite ubumuga bw’amaboko yombi yavukanye, bitamubuza gukurikira inzozi yakuranye zo kuba umuhanga mu by’ikoranabuhanga, ku buryo no mu ishuri aba uwa mbere.

Bizamenyimana Jean Pierre Noah yiga mu Mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Muhabura mu Karere ka Musanze.

Uyu munyeshuri yiga amasomo y’ikoranabuhanga ry’ihuzanzira rya internet ndetse yifuza kwita cyane ku gukora progaramu za mudasobwa.

Nubwo afite ubumuga, Bizamenyimana yandika neza n’ikaramu ndetse akanakoresha mudasobwa neza.

Bizamenyimana atsinda amasomo neza ndetse aba uwa mbere mu ishuri yigamo.

Nteziyaremye Innocent uri mu barimu bigisha Bizamenyimana Jean Pierre Noah, ahamya ko ari umunyeshuri w’intangarugero.

Mu ntego ze, Bizamenyimana yifuza kuzakora ikigo cy’ikoranabuhanga kinini. Ashingiye ku ntambwe amaze gutera, ahamya ko ubumuga budakwiye kwitambika inzozi z’umuntu ufite ubushake.

Bizamenyimana Jean Pierre Noah afite ababyeyi bombi, aba mu matsinda y’urundi rubyiruko rufite imishinga itandukanye ishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Musanze.



Patience Ishimwe



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz