Yanditswe Apr, 23 2022 18:31 PM | 62,490 Views
Abasesengura politiki yo mu karere bahamya ko icyemezo cyo gufatanya kw'ibihugu biri mu Muryango w'Afrika y’Iburasirazuba mu gukemura ibibazo by' umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ari intambwe ikomeye iganisha kugera ku ntego zo kugira umuryango utekanye.
Icyemezo cyo gusaba imitwe yose y’itwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyafatiwe mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yabeye mu i Nairobi muri Kenya ku wa Kane w’iki cyumweru.
Nyuma y’iyi nama abakuru b’ibihugu, bafashe umwanzuro usaba imitwe yitwaje intwaro y’abanyekongo kurambika hasi intwaro ikayoboka ibiganiro by’amahoro na Leta y’iki gihugu, na ho imitwe ikomoka hanze yacyo yo itegekwa kurambika hasi intwaro abayigize bagasubira mu bihugu bakomokamo.
Aha kandi hemejwe ko iyi mitwe niramuka yanze ibi byose isabwa ibi bihugu bizohereza muri Congo umutwe w’ingabo zihuriweho n’ibihugu maze ukarandura iyi mitwe.
Bamwe mu basesenguzi uyu mwanzuro ari imwe mu mbuto zo kwinjira muri EAC kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
John Mugabo yagize ati "Nta buryo ibi bihugu byari bifite byafasha mu gufata icyemezo cyafasha kiriya gihugu mu gukemura kiriya kibazo, ariko kuva DRC yarabaye umunyamuryango byahise byihutisha ingamba nk'izi ngizi zari zisanzwe zaratekerejwe ariko nta buryo zatangira gushyirwa mu bikorwa."
Ambasaderi Joseph Mutaboba inararibonye muri politiki we asanga umwanzuro nk'uyu kujya mu bikorwa ukagera ku ntego ari umusaruro w’ubushake bwa Perezida Felix Tshisekedi akomeje kugaragaza.
Ati "kuva Kabila yava ku butegetsi, hakaza Tshisekedi hari ibyahindutse mu myitwarire na dipolomasi n'abaturanyi bivuze ko umutekano w'igihugu cye umuri mu mutima, rero kuza muri uyu muryango byanamuhaye ingufu zisanga ubushake asanganywe bwo gusubiza ikibazo mu buryo."
Ambasaderi Mutaboba agaragaza ko ari umwanzuro uganisha ku kugera ku ntego k'uyu muryango wa EAC gusa hari ibisabwa.
Ati "Ndabyemera ko ugana ku ntsinzi, ariko hagomba kubaho ubushake buhuriweho, kuko habayeho igihugu kimwe kitabishatse bizagabanya umuvuduko w'inzira iganisha ku ntsinzi, abakuru b'ibihugu bagomba kugumana bakavuga bati nubwo umuti ushaririye tugomba kuwusangira tukawunywa."
Mu Burasirazuba bwa RDC ubu havugwa imitwe irwanya Leta z’ibihugu bituranyi na Congo nk’u Burundi na Uganda ndetse n’umutwe w’iterwabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu Rwanda.
Kuba iyi mitwe ikomoka muri bimwe mu bihugu n’ubundi bihuriye na RDC mu muryango wa EAC, abasesengura babyerekana nk'ibizazana ahazaza hatekanye muri RDC n'ah'akarere.
Fiston Felix HABINEZA
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru