Yanditswe Nov, 08 2017 20:57 PM | 5,000 Views
Abashinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu muri Afurika basanga imiyoborere myiza igamije iterambere rirambye ari kimwe mu byatuma uburenganzira bwa muntu bugerwaho. Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye we avuga ko uburyo bwo nyine bwo kurengera uburenganzira bwa muntu ari ukwita ku bibazo abatuye uyu mugabane bafite.
Bimwe mu bibazo bikomeje
kugaragara mu duce dutandukanye ku mugabane w’Afrika ndetse n'ahandi ku isi
harimo inzara, intambara, uburwayi, kutiga, ubuhunzi n'ibindi byinshi ni bimwe
mu biri ku isonga mu bihungabanya uburenganzira bwa muntu.
Abari mu nama y'iminsi 2 irimo kubera i Kigali, bemeza ko intego z'iterambere rirambye Umuryango wabibumbye washyizeho ndetse n'intego z'Umuryango w'unze ubumwe wa Afurika ari bimwe mu bizatuma ibi bibazo bibonerwa umuti.
Minisitiri w'Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yasabye abari muri iyi nama ko ibitekerezo byiza biri mu nyandiko byashyirwa mu bikorwa. Ati, "...Ibitekerezo byiza bivugwa bikwiye gushyigikirwa n'ibikorwa bibishyira mu bikorwa kuko aba nyafurika benshi baracyari mu bukene kandi ziriya gahunda ziterambere ni gahunda zigamije kuvana abanyafurika mu bukene, abanyafurika benshi rero baracyari mu bukene, izi nama ni nziza ariko zitongeweho ibikorwa zizongera zihure n'ikindi gihe zongere zihure abanyafurika bakiri mu bukene."
Kugeza ubu ngo hari ibihugu bidafite za komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu ndetse hari naho izi komisiyo zibangamirwa na leta z'ibihugu byazo hamwe na hamwe ku buryo hari naho bagabanyirizwa ingengo y'imari mu buryo bukabije.
Ku bibazo by'imwe mu miryango mpuzamahanga ikunze kwibasira bimwe mu bihugu bya Afurika babishinja guhungabanya uburenganzira bwa muntu harimo n'u Rwanda, Minisitiri Johnston Busingye asanga igisubizo ari uko Afurika yaharanira kwigira, ikihaza mu bukungu ndetse igashakira abaturage bayo ibisubizo by'ibibazo bafite ku buryo uyu mugabane wa kwirinda gutegereza akimuhana bityo izo raporo zizatakaza agaciro.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru