AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Uburezi: Guverinoma yaringanije amafaranga y'ishuri ku bigo bya Leta byose

Yanditswe Sep, 14 2022 10:12 AM | 172,507 Views



Guhera mu mwaka w’amashuri ugiye gutangira, amafaranga y’umusanzu ababyeyi bishyurira abana, azaba angana mu bigo by'amashuri byose bya Leta n'ibifatanya na yo ku bw'amasezerano. 

Nta kigo muri ibi cyemerewe kurenza amafaranga y'ishuri 975 ku mwana wiga mu y'incuke n'abanza, mu gihe kuwo mu mashuri yisumbuye ari 85000 ku gihembwe.

Guverinoma y'u Rwanda yanzuye ko umusanzu w'ababyeyi ku burezi bw’abanyeshuri ungana hose mu gihugu mu bigo bya Leta n'ibifatanya na yo ku bw'amasezerano.

Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yagize ati ''Nta gahunda n'imwe yari ihari cyangwa se nta mafaranga fatizo yari ateganyijwe ku musanzu w'umubyeyi, ku buryo wasangaga buri shuri rishyiraho umusanzu uko ribyishakiye ku buryo wasangaga hari abaka menshi abandi bakaka make ndetse hakaba n'igihe hakwa n'ibitari ngombwa, ni ngombwa yenda ku ishuri ariko ntabwo byakagombye gusabwa umubyeyi, ngira ngo hari aho mwabonye basabaga umusanzu wo kugura imodoka, ndetse hari n'ibyo amashuri menshi yajyaga asaba umusanzu w'inyubako cyangwa se umusanzu w'iterambere ry'ikigo, ibyo byose rero kuko byakorwaga ku bushake bw'ikigo rimwe na rimwe bakavuga ko byemejwe n'inama y'ababyeyi ariko ugasanga kenshi byakozwe na komite z'ababyeyi ahubwo bafatanyije n'ikigo ababyeyi ugasanga nta ruhare rugaragara babigizemo, nta buryo bwari buhari.''

Guverinoma yafashe umwanzuro ishyiraho ubwo buryo, ku munyeshuri wiga mu mashuri y'incuke n'abanza, umubyeyi asabwa gutanga umusanzu ungana n'amafaranga 975 ku gihembwe aha Leta izajya itanga Frw 8775 kuri buri munyeshuri.

Mu mashuri yisumbuye umusanzu w'umubyeyi ntugomba kurenga 19500 ku gihembwe ku munyeshuri wiga ataha, mu gihe uwiga aba mu kigo umusanzu utagomba kurenga frw 85,000 hakiyongeraho umwambaro w'ishuri, ibikoresho by'isuku, ibikoresho byo ku meza, ibiryamirwa, inzitiramubu, ikarita y'umunyeshuri ndetse n'ubwishingizi bw'umunyeshuri.

Izi mpinduka zikozwe mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje gutumbagira ku mpamvu zitandukanye zirimo icyorezo COVID - 19 n'ibindi bibazo byugarije isi birimo nk'intambara, kuri ibi byose Minisitiri w'uburezi Dr. Uwamariya Valentine avuga ko babitekerejeho ndetse ko bazaba hafi y'ibigo.

''Ntabwo twe tuzagena igiciro ku isoko, ariko nk'uko na bo basanzwe babigenza bafite uburyo bakora, bafite ababagemuriraga cyangwa abo bafatanyaga kugira ngo bagaburire ishuri mu gusuzuma bagasanga hari ikibazo bahuye na cyo icyo gihe nibwo tuzajya dukorana na bo turebe ni iki cyakorwa, ariko wenda no mu bihe bizaza ngira ngo aya mabwiriza ni mashya tugiye kuyagerageza bwa mbere, tugiye kubikora muri iki gihembwe cya mbere muzanabibona tuzaba hafi cyane amashuri.''

Ku mashuri y'icyitegererezo birasa n'aho aya mafaranga yashyizweho ari macye ugereranyije n'ibihabwa abanyeshuri bayigamo, kuri iyi ngingo Minisiteri y'uburezi irabitangaho umucyo.

''Amashuri y'icyitegererezo buriya hazamo byinshi nta n'ubwo ari amafaranga gusa, bizana n'uburyo bw'imikorere, ndetse na gahunda ikigo cyiha bishingiye ku buyobozi ishuri rifite, kandi nanone nk'uko twabivuze hari amafaranga yiyongeraho, 7000 ayo ngayo ishuri rizajya rigena uko riyakoresha ngira ngo wenda mwanibaza mu kugena aya mafaranga 7000 twatekerezaga iki ? mu byo twatekerezaga, aya mashuri y'icyitegererezo usanga akenshi akoresha abarimu amasaha arenga mu gihe babigennye bagena muri aya mafaranga 7000 n'iki cyafasha wa mwarimu waje kwigisha muri week end cyangwa se nyuma y'amasaha asanzwe y'akazi ariko nanone hakazamo na bya bikoresho by'isuku mu mashuri, muzi ko hari abatumaga amasuka, hari abatumaga imikubuzo cyangwa se ibiroso byo gukora isuku ku mashuri muri aya mafaranga atarenze 7000 niho bazajya bagena uko bayagabagabanya ibyo ishuri ryakenera.''

Aya mabwiriza yo kuringaniza amafaranga y'ishuri mu bigo bya Leta n'ibikorana na yo ku bw'amasezerano, azatangira kubahirizwa muri uyu mwaka w'amashuri 2022 - 2023.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gutangaza ko igihembwe cya mbere cy’Umwaka w’Amashuri wa 2022 – 2023 kizatangira ku wa 26 Nzeri 2022, uwo mwaka ukazasozwa ku wa 14 Nyakanga 2023.

Soma itangazo rya MINEDUC


Paul Rutikanga



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize