AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Uburyo abatuye mu Mujyi wa Lubumbashi muri RDC bakiriye ingendo za RwandAir

Yanditswe Sep, 29 2021 20:46 PM | 60,614 Views



Abatuye i Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Abanyarwanda basanzwe bakorera muri icyo gihugu, baravuga ko ingendo za RwandAir i Lubumbashi zigiye kubaruhura imvune bahuraga na zo, bagasanga ari amahirwe akomeye y’ishoramari ku baturage b’ibihugu byombi.

Ku isaha ya sa sita n’igice kuri uyu wa gatatu, ni bwo indege ya RwandAir yari igeze ku kibuga mpuzamahanga cya Lubumbashi muri RDC.

Kwakira Rwandair i Lubumbashi byateye akanyamuneza abaturage baho, bacinye akadiho k’ ibyishimo mu muco wabo.

Kuri bo ngo icyi cyerekezo gishya Rwandair ifunguye muri RDC kivuze byinshi

Minisitiri wungirije ushinzwe ubwikorezi muri RDC, Ekila Likombo Marc yabwiye RBA  ati “Uru rugendo rurongera kwerekana ubushake buhamye bw’abakuru b’ibihugu byacu byombi, bose biyemeje gushimangira kurushaho umubano hagati ya RDC n’u Rwanda. Nsanga ari igikorwa twese tuzungukiramo. Mu rwego rw’ubukungu u Rwanda na RDC bizungukira muri izi ngendo zitangiye, hazabaho ubutwererane mu byerekeye umuco, ubutwererane mu bucuruzi, ibyo bizarushaho guhuza abaturage bacu.”

Olga Fiama umuturage utuye i Lubumbashi yagize ati “Biranshimishije cyane kubera ko twamaze igihe tutumvikana, iki ni icyerekezo gishya, icyerekezo cy’ubuvandimwe hagati y’u Rwanda na RDC, aya ni amahirwe yo gukingura amarembo kuri  Afurika.”

Kubona Rwandair i Lubumbashi byatumye abanyarwanda basanzwe bahagenda biruhutsa, kubera imvune ubusaznwe bahuraga na zo mu ngendo zabo.

Ku ikubitiro Rwandair izajya ikora ingendo Kigali Lubumbashi inshuro ebyiri mu cyumweru.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Rwandair Silver Munyaneza avuga ko aya ari amahirwe yiyongereye ku baturage b’ ibihugu byombi.

Ati “Uru rugendo ruje kugira ngo tworohereze abacuruzi bacu mu ngendo zikoreshwa indege no kugira ngo dukingure amarembo, ni amahirwe kuri twe no kuri bagenzi bacu b’Abanyekongo, ni ukugira ngo duteze imbere ubucuruzi n’ibindi bigendana na byo hagati y’ibihugu byacu byombi.”

Uru rugendo rwa Rwandair Kigali-Lubumashi ruje rukurikira urwa Kigali-Kinshasa rukazanakurikirwa mu minsi mike na Kigali-Goma, bikaba bitumye RDC igira umwihariko wo kuba igihugu Rwandair ifitemo ibyerekezo bitatu.


Jean Damascene Manishimwe




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura