Yanditswe Jan, 24 2023 20:19 PM | 6,205 Views
Abatumiza ibintu mu mahanga n'ababyoherezayo,
bavuga ko kwiyongera kw'ibigo mpuzamahanga bibafasha gutwara imizigo yabo
birimo inyungu zikomeye kuko kuri ubu bitakiri ngombwa ko bahura imbonankubone
n'ababorohereza ibicuruzwa, kuko ibi bigo ari byo bikora iyi mirimo kandi
bikaba bifitewe icyizere.
Mu masaha y'akazi, imirimo itandukanye ijyanye no gupakira cyangwa gupakurura imizigo irakomeje mu kigo mpuzamahanga (Bollore) cyohereza kikanapakurura imizigo hirya no hino ku isi.
Ni mu gihe ubusanzwe mu myaka yo ha mbere byasabaga ko uwohereza cyangwa uvana imizigo mu mahanga yagombaga kwivuganira n'uruganda cyangwa undi bakorana ariko ngo muri iki gihe imikorere isigaye yaragutse kandi iravugururwa.
Bamwe mu banyamahanga bakorera ishoramari ryabo mu Rwanda, bishimira kuba igihugu gikomeza gufungurira amarembo abifuza koroshya ingendo z'imizigo iva cyangwa ijya hirya no hino ku isi kuko bigaragaza icyizere igihugu gifitiwe mu ruhando mpuzamahanga.
Imibare ya RDB igaragaza ko umwaka ushize u Rwanda rwakoze ishoramari rifite agaciro ka miliyari 1.6 z'amadolari ya Amerika.
Hari bamwe mu bashoramari mpuzamahanga basanga ari iby'agaciro gukorera mu Rwanda banahisemo gutangira kuhakorera muri uyu mwaka bitewe n'uko hari impamvu zifatika zituma ubucuruzi bwihuta. Varun Bhassin avuga ko yiteguye gushora imari mu rwego rw'ubuhinzi.
Hagati aho ariko abanyarwanda batumiza ibintu mu mahanga, ababyoherezayo kimwe n'abunganira abacuruzi muri gasutamo banafite uruhare runini mu ngendo z'imizigo bishimira intambwe igihugu gikomeza gutera mu koroshya urujya n'uruza rw'ibicuruzwa binyuze mu bigo bifasha abohereza n'abatumiza ibintu mu mahanga.
Kuva mu myaka ya 1960 mu Rwanda hamaze kugera ibigo 3 bifasha mu bikorwa byo kubikira imizigo abohereza n'abayivana mu mahanga. Abahagarariye ibi bigo bavuga ko ibi hari icyo bivuze mu kwaguka k'ubukungu bw'igihugu mu ruhando mpuzamahanga no guhinganwa mu bucuruzi ku nyungu z'abo ibi bigo biha serivisi.
Mu mpera z'umwaka ushize wa 2022 ikigo gikora ubwikorezi mpuzamahanga Bollore cyagiranye amasezerano y'imikoranire n'ikigo cya mbere ku isi mu bwikorezi bw'imizigo mu mazi(Mediteranian Shipping Company), iyi mikoranire ikaba yitezweho kwihutisha ubucuruzi by'umwihariko mu bihugu 48 ku mugabane wa Afrika harimo n'u Rwanda.
Jean Claude Mutuyeyezu
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru