AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uburyo ibihugu bikomeje kugaragaza ubushake buke mu gukurikirana abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Nov, 17 2021 16:55 PM | 64,373 Views



Inzego z'ubutabera mu Rwanda zatangaje ko kuva mu 1998 zimaze kohereza impapuro 1149 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bihugu 38, gusa ngo haracyari ubushake buke bw'ibihugu.

Urukiko rw'Ikirenga ruvuga ko n'ubwo gukurikirana abagize uruhare muri jenoside bakidegembya hirya no hino ku isi, ibihugu bizakomeza gushishikarizwa gufatanya n'u Rwanda mu gukemuara icyo kibazo.

Mu nama mpuzamahanga igamije kurebera hamwe ibyakozwe n'inzego z'ubutabera zinyuranye mu gukurikirana abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, haganiriwe ku musaruro w'inkiko gacaca, uw'inkiko zisanzwe n'uw'inkiko mpuzamahanga.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo yavuze ko n'ubwo hashyizwe imbaraga mu gukurikirana abakoze jenoside yakorewe abatutsi, ngo hakiri ibibazo bishingiye ku bushake buke bw'ibihugu, ariko ngo ubutabera bw'u Rwanda ntibuzacika intege mu kubaka ubufatanye n'ibindi bihugu.

Yagize ati ''Icyaha cya jenoside ni icyaha gikomeye, ni icyaha kirimbuzi, ni ukuvuga ko uburyo bushyirwaho nabwo buba bugomba kujyana n'uko icyo cyaha kimeze. Hari ikibazo cy'ubufatanye dushaka ko bwiyongera kugira ngo abakoze jenoside bafatwe aho bari hose bashyikirizwe ubutabera, hari na none n'ubufatanye ibihugu bigenda bigirana mu rwego rwa dipolomasi no guhana amakuru, ni inzira tugomba gukomeza cyane ko icyo cyaha kidasaza.''

Umuyobozi w'umuryango mpuzamahanga, RCN Justice et Democratie Erice Gillet, ari na we wateguye ibi biganiro asanga impamvu ibihugu bimwe na bimwe bititabira kujyana mu nkiko abakoze jenoside yakorewe abatutsi, bishingira ku kudaha uburemere icyaha, ndetse ngo n'aho byakozwe biterwa ahanini n'umuhate w'abakorewe ibyaha.

''Ubutabera bw'ibihugu bimwe na bimwe ntabwo bwita ku manza nk'izo nk'uko byakozwe mu Rwanda, ndetse nta n'ubushobozi mu bijyanye n'amafaranga babishyiramo. Aho imanza zagiye ziburanishwa ni uko abarokotse bagiye bashira ubute nko mu Bubiligi, mu Bufaransa n'ahandi, aho komite z'abarokotse jenoside bagiye bashaka abanyamategeko bagatanga n'ibirego kandi bagakurikirana.''

Inzego z'ubutabera z'u Rwanda zivuga kuva mu 1998 zashyize imbaraga mu gushishikariza ibihugu bicumbikiye abakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi, hakaba harabayeho no gusinyana amasezerano y'ubufatanye mu guhana abakekwaho ibyo byaha.

Kuva mu 1998 u Rwanda rumaze kohereza impapuro 1149 zo guta muri yombi abakekwaho jenoside yakorewe abatutsi mu bihugu 38 byo hirya no hino ku isi. 

Ibihugu 22 nibyo bimaze kohereza abantu kuburanishirizwa mu rwanda mu gihe 21 baciriwe imanza mu bihugu barimo.

John Bicamumpaka



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama