AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Uburyo ikoranabuhanga ryakemuye ikibazo cy'inguzanyo zihabwa abanyeshuri ba Kaminuza

Yanditswe Feb, 20 2023 17:29 PM | 46,812 Views



Abanyeshuri biga muri za Kaminuza bahabwa inguzanyo na leta, baravuga ko kubera amavugururwa yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri ubu bitakiri ngombwa gutonda umurongo kuri banki kuko amafaranga y'inguzanyo asigaye abageraho hakoreshejwe Mobile Money.

Kuva mu mwaka ushize hatangiye gukoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura inguzanyo zihabwa abiga muri Kaminuza. Ni uburyo buzwi nka ''Minuza System''.

Iyi systeme iteganya urubuga umunyeshuri ashobora gusaba gukemurirwa ibibazo. 

Usibye kuba ubusanzwe umunyeshuri yahererwa amafaranga kuri banki, ubu hanashyizweho ikoranabuhanda rituma yakohererezwa amafaranga binyuze kuri momo.

Mu bihe binyuranye hakunze kumvikana amajwi y'abanyeshuri bahabwa inguzanyo na leta, bagaragaza ugutinda kw'aya mafaranga kugeza ubwo inama y'umushyikirano wa 2015 yanzuye ko iki kibazo gikemuka burundu nk'uko umwanuzuro wa 12 ubigsobanura.

Iyo uganiriye na bamwe mu banyeshuri bahabwa inguzanyo bakubwira ko iki kibazo cyabaye amateka.

Kuva mu kwezi k'Ukwakira 2015, nibwo Banki y'Amajyambere y'u Rwanda yahawe ishingano zo gutanga no kwishyuza inguzanyo zigenerwa abanyeshuri barihirwa na leta.

Kugaruza amafaranga ya leta ni mu nyungu z'abandi bakenera kugurizwa. 

BRD isobanura ko ubu buryo bushya bwo kuguriza abanyeshuri bwakemuye ibibazo byinshi bijyanye n'igihe bifata ngo amafaranga agere ku munyeshuri.

Kugeza mu mwaka wa 2021 hari hamaze gutangwa inguzanyo zifite agaciro gasaga miliyari 215 aho 90% bazwi aho bakorera kandi abagera ku bihumbi 29 bamaze kwishyura ideni ryabo rihagaze miliyari 21 guhera muri 2016.


Jean Claude Mutuyeyezu



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira