AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Mu minsi ibiri abarwayi 1000 bamaze kuvurirwa ku bitaro bya Kibogora n'Ingabo z'u Rwanda – Soma inkuru...
  • Ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ntibizakemuka Leta igikorana na FDLR- Abasesenguzi – Soma inkuru...

Uburyo impanuro z'umukuru w'igihugu zabaye imbarutso y'iterambere ku baturage

Yanditswe Feb, 07 2022 20:39 PM | 28,320 Views



Mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki muri Gatsibo, hari umuturage witwa Muneza Jean Bosco uvuga ko impanuro z'Umukuru w'Igihugu zatumye afunguka mu bitekerezo yihangira imirimo, by’umwihariko ijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi. 

Kuri ubu yinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 500 buri kwezi avuye mu buhinzi bw’urutoki, akanatanga akazi ku bantu bakabakaba 40 barimo barindwi bahoraho banemeza ko byabahinduriye ubuzima.

Mu buhamya bw’uyu Muneza Jean Bosco, ngo hari mu mwaka wa 2008 ubwo yumvaga impanuro umukuru w’igihugu, Paul Kagame yahaga abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda i Butare, abasaba kudategereza guhabwa akazi na leta gusa, ahubwo ko bakwiye kukihangira bakagaha n’abandi. 

Muri iki gihe Muneza kuri ubu utuye mu Mudugudu wa Karubungo mu Murenge wa Gitoki, na we yari umunyeshuri mu yahoze ari Kaminuza ya Kibungo UNATEK, iri jambo ry’Umukuru w’Igihugu ngo ryatumye arara adasinziriye atekereza icyo yakora.

Ubutaka bungana na kimwe cya Kabiri cya hegitari Muneza yari afite mu mwaka wa 2008, yabubyaje umusaruro abuhingamo urutoki, nyuma yo guhabwa amahugurwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB. 

Ubu buhinzi yabukoze kinyamwuga aho kuri ubu ubuso ahingaho bwiyongereye bukaba hegitari 10 ziyongera nanone kuri hegitari 10 z’ishyamba na zo akomora ku buhinzi bw’urutoki, bumwinjiriza amafaranga yemeza ko atari munsi y’ibihumbi 500 buri kwezi.

Muneza Jean Bosco kuri ubu ufite imyaka 47 y’amavuko, afite umugore n’abana bane, atunze imodoka yo mu bwoko bwa FUSO imwinjiriza andi mafaranga kuko ayikoresha mu kugeza imicanga, amabuye n’ibindi ku babikeneye, akagira n’inzu zirimo ifite agaciro ka Miliyoni zisaga 70 muri Centre ya Kabarore. 

Ibikorwa bye byahinduye imibereho y’abatari bake mu gace atuyemo, kuko afite abakozi barindwi bahoraho ndetse n’abandi 30 bakora mu buryo bwa nyakabyizi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwemeza ko uyu muturage ari umwe mu bahinzi b’urutoki b’icyitegererezo babarizwa muri aka Karere, kandi bwiteguye gukomeza kumuba hafi. 

Umuyobozi w’aka Karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Sekanyange Jean Leonard avuga ko ibikorwa bye ari isomo rikomeye ku bandi.

Ubuhinzi bw’urutoki mu Karere ka Gatsibo bubumbatiye ubukungu bw’abatari bake muri aka Karere, kuko bukorerwa ku buso bungana na hegitari zisaga ibihumbi 18 zirimo izatunganyijwe zisaga ibihumbi 11. 

Umurenge wa Gitoki ni umwe mu Mirenge ibarizwamo abahinzi b’intangarugero kimwe n’uwa Kiziguro, Remera n’ahandi.


 Valens NIYONKURU




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2