AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Uburyo politiki yo kureba kure ikomeje gufasha u Rwanda

Yanditswe Jun, 09 2020 07:49 AM | 27,560 Views



Impuguke mu iterambere na politiki zisanga imiyoborere ireba kure u Rwanda rufite ikomeje kuba umusemburo w'iterambere ryarwo no kurugoboka mu bihe bikomeye nk'ibyo igihugu kirimo byo guhangana n'icyorezo cya COVID19.

Mu myaka 26 ishize u Rwanda rwashoye imari mu mishinga minini mu rwego rwo gutuma igihugu kibasha guhatana ku isoko mpuzamahanga. Nk'igihugu kidakora ku nyanja, kidafite umutungo kamere wo mu butaka, u Rwanda rwahisemo gushingira ubukungu bwarwo kuri serivisi, byumwihariko iz'ishingiye ku bukerarugendo.  

Uko niko igitekerezo cyo kubaka Kigali Convention Centre cyaje, umushinga wazanye impinduka zikomeye muri urwo rwego, nkuko umuyobozi w'ishami ry'ubukerarugendo mu rugaga rw'abikorera, PSF, Frank Mugisha abivuga.

Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare mu Rwanda igaragaza ko umwaka ushize wa 2019 warangiye urwego rwa serivisi rwihariye hafi 50% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, rukaba kugeza ubu rwaratanze akazi ku babarirwa mu bihumbi 145.

Mu yindi mishinga y'igihe kirambye u Rwanda rwashoyemo imari, ni sosiyete itwara abagenzi n'ibicuruzwa mu ndege, Rwandair. Kuri Dr. Murwanashyaka Amir, umwarimu muri kaminuza, ngo ibihe byo guhangana n'icyorezo cya COVID19 byongeye kwerekana ko Rwandair ari ikindi kimenyetso gishimangira imiyoborere ireba kure.

Ikoranabuhanga kandi kugeza ubu rifatwa nk'urutirigongo rw'imitangire ya serivisi mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu n'abatuye Isi. Uretse kureshya sosiyete z'itumanaho zashoye imari mu Rwanda, Leta na yo ubwayo yashoye za miliyoni z'amadorali mu kubaka umuyoboro mugari wa internet, broadband. Kuri Dr. Jean François Munyakayanza, impuguke mu burezi akaba ni umwarimu muri kaminuza, ngo impinduka iri shoramari ryazanye zigaragara no mu bihe bikomeye, ibintu ahuriyeho na Ndizeye Pascal, umushoramari mu ikoranabuhanga.

Abasesengura ibijyanye n'iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza basanga iyi mishinga n'indi irimo gucukura Gaz Methane, gukoresha Drones mu buvuzi n'indi, yose yaratanze umusanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda rushya mu myaka 26.

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimangiye ko kureba kureba ari amwe mu mahitamo akomeye y'abanyarwanda.

U Rwanda rufite intego yo kugira ubukungu buciriritse mu 2035 kandi rukaba rwabaye igihugu gikize muri 2050, ibintu byagerwaho mu gihe ubukungu bwaba bwihuta ku 10% buri mwaka. Biramutse bigenze bityo, ni ukuvuga ko buri munyarwanda yazaba yinjiza asaga ibihumbi 12 ku mwaka, ni ukuvuga asaga miliyoni 10 Frw ku mwaka.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira