Yanditswe Dec, 12 2017 22:22 PM | 4,068 Views
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda
uratangaza ko nubwo ingamba zo kurwanya ruswa zikomeje, inzego zitandukanye
zisabwa ubufatanywa mu guhashya burundu icyaha cya ruswa. Ni mugihe kuri uyu wa
kabiri umuryango Transparency International Rwanda, washyize ahagaragara
ubushahakatsi wakoze kuri ruswa ntoya, Rwanda Bribery Index 2017.
Ubushahakatsi bwakozwe kuri ruswa ntoya, bwashyizwe ahagaragara n'umuryango Transparency International
Rwanda, ku nshuro ya 8 bwakorewe ku baturage 2385 bugaragaza ko zimwe mu nzego
za leta n'abikorera zagaragayemo ruswa ku buryo buteye impungenge. Zimwe muri
izi nzego harimo polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda
rigaragaramo ruswa ku kigero cya 11.67%.
Urwego rushinzwe ingufu z’amashanyarazi ruri ku mwanya wa kabiri ku gipimo cy' 9.19%. Urwego rw’abikorera ruri ku mwanya wa 3 n'igipimo cy' 9.6%. Kaminuza zo ziza ku mwanya wa 4 n'igipimo cya 8.22%, zigakurikirwa n’inzego z’ibanze ziza ku mwanya wa 5 ku kigero cya 7.78%.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru