Yanditswe Apr, 17 2021 10:53 AM | 30,502 Views
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, Akarere ka
Kicukiro kamuritse ubushakashatsi bwakozwe kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu
1994, bugaragaza ishusho y'uburyo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa
muri ako karere uhereye mu 1959.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ibimetso n'imizi y’uburyo Jenoside yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa, n'ubukana bwinshi muri ako karere akenshi bigizwemo uruhare n’abayobozi bari bahatuye barimo na Perezida Habyarimana.
Ni ubushakashatsi bwakozwe n'itsinda ry'abashakashatsi b’abanyarwanda barenga 10 bari bayobowe na Prof Deo Mbonyintebe.
Abakoze ubu bushakashatsi bagaragaza ko bugamije gushyira ahagaragara uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa no kugaragaza ingaruka mbi zayo.
Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Frank Cyiza asobanura ko bimwe mu bigize umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kicukiro, birimo ko kari akarere kari gatuwe n'abayobozi bakomeye n'inzego za gisirikari ibi bikaba biri mu byatije umurindi Jenoside.
Yagize ati ''Umwihariko w'Akarere ka Kicukiro birumvikana nk'ahantu hari hatuye Perezida, hari abasirikari ndetse n’abajepe hirya no hino, nyuma y’ihanuka ry'indege yari itwaye Habyarimana abasirikari bakuru, Gendermerie n'abandi bari bashinzwe ikigo cya Kanombe, bakoze inama batanga amabwiriza ko hagomba kuba za bariyeri hirya no hino muri Kicukiro, niyo mpamvu byabaye intandaro y'akarere ka Kicukiro kugira ubukana bwa Jenoside.''
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Ibuka, Ahishakiye Naphtal yemeza ko ubu bushakashatsi bugaragaza neza imizi ya Jenoside ndetse ko harimo ukuri kuzuye kuzafasha abakiri bato, kumenya amateka ya Jenoside muri aka karere.
Ati ''Ni ubushakashatsi buvuga ku mizi ya Jenoside muri aka karere kuva mu 1959 ku butegetsi bwa Kayibanda kugera ku bwa Habyarimana, ukagenda ubona ko ari ibintu koko bigaragaza ukuri kandi bishimangira ko umugambi wa Jenoside wateguwe igihe kirekire.”
Avuga ko ari ubushakashatsi bufite ukuri guhagije n'ibimenyetso bifatika, ku buryo ari ubushakashatsi buzagirira akamaro ababyiruka bazabusoma.
Umuyobozi nshingwabikorwa w'akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange agaragaza ko muri ubu bushakashatsi bamuritse bwakozwe hanitawe ku mwihariko wa buri Murenge, ndetse n'abagize uhare muri Jenoside bakagaragazwa ku buryo ibimenyetso bihari bishimangira umugambi wa Jenoside.
Yagize ati ''Birumvikana ko aho abayobozi batahaga hari umwihariko wahabaye kandi wagiye unagaragazwa, ariko no kugirango tunerekane muri buri Murenge uwagize uwagize uruhare rukomeye muri ibyo bitero.”
Avuga ko ubutumwa buhari ari ukwamagana uwo ariwe wese washaka kuyipfobya no kuyihakana.
Igitabo kibumbatiye ubu bushakashatsi kigizwe n'amapaji 500, kikaba gikubiyemo ubuhamya bw'abantu bakoreweho ubushakashatsi barenga 150, bakaba biganjemo abarokokeye mu karere ka Kicukiro mu Mirenge 10 igize ako karere.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru