AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

Ubushakashatsi ku muti n’urukingo bya COVID 19 hari icyizere butanga?

Yanditswe Mar, 19 2020 10:22 AM | 44,151 Views



Mu gihe icyorezo cya COVID19 giterwa na coronavirus kimaze guhitana hafi 10% by'abacyanduye kuva cyamenyekana mu mpera z'umwaka ushize wa 2019, abahanga muri siyansi n'ubuvuzi baravuga ko hari icyizere ko umuti n'urukingo by'iki cyorezo bishobora kuzaboneka mu gihe kitarenze amezi 18 ari imbere.

Kuva icyorezo cya COVID19 giterwa na coronavirus cyakwaduka mu Kuboza k'umwaka ushize wa 2019, abasaga ibihumbi 200 bamaze kucyandura, ariko kandi ababarirwa mu bihumbi 80 baravuwe barakira ndetse baranasezererwa.

Umuyobozi ushinzwe indwara z'ibyorezo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Dr. Jose Nyamusore, avuga ko nubwo iki cyorezo kitarabonerwa umuti cyangwa urukingo uwacyanduye ashobora kuvurwa agakira.

Ku rundi ruhande ariko, iki cyorezo kimaze guhitana abasaga ibihumbi 8 ndetse abasaga ibihumbi 90 baryamye mu bitaro byo hirya no hino ku Isi aho bagikurikiranwa n'abaganga.

Ni na yo mpamvu abashakashatsi n'abahanga muri siyansi batagoheka, aho kugeza ubu basa n'abasiganwa n'igihe buri wese arwana no kuvumbura umuti cyangwa urukingo rw'iki cyorezo gikomeje guhungabanya imibereho y'abatuye Isi, abacyanduye n'abataracyandura.

Ni na yo mpamvu mu ntangiriro z'iki cyumweru hakozwe igeragezwa rya mbere ry'urukingo rw'iki cyorezo, urukingo rwakozwe n'Ikigo gishinzwe Indwara zandura muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye n'ikindi kigo cyo muri icyo gihugu cyitwa “Moderna” kizobereye muri siyansi y’ibinyabuzima.

Jennifer Haller, ari mu bageragerejweho uru rukiko ku ikubitiro. Ati “Buri wese arihebye muri iki gihe ariko ndatekereza ko hari icyo nafasha ari yo mpamvu nishimiye iki gikorwa. Njye mfite icyizere ko urukingo rushobora kuboneka vuba bityo tukarokora ubuzima.”

Iryo gerageza rirakorerwa ku bagabo n’abagore badatwite 45 bari hagati y’imyaka 18 na 55 y’amavuko, rikaba ribera mu kigo cy’ubushakashatsi cya Kaiser cyo muri Leta ya Washington. Dr. Lisa Jackson, umwe mu bashakashatsi kuri urwo rukingo, avuga ko ibizava muri iri gerageza nyuma y'umwaka, ari byo bizerekana niba uru rukingo rwaba igisubizo kuri iki cyorezo.

Ati “Turifuza gusuzuma ubushobozi bw'urukingo n'ibisubizo biva mu budahangarwa bw'umubiri by’umwihariko ubwirinzi umubiri ukora biturutse ku misemburo iri mu rukingo.”

Kuri uyu wa Kabiri kandi, Urwego rushinzwe Ubuzima mu Bushinwa rwatangaje ko umuti uzwi ku izina rya Favipiravir, ufite ubushobozi bwo gukiza icyorezo cya Coronavirus, nyuma yo kuwukoreraho ubushakashatsi guhera mu kwezi kwa 2 uyu mwaka.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ikoranabuhanga mu Butabire mu Bushinwa, yavuze ko mu miti yose bakoreyeho ubushakashatsi, basanze nta wundi muti urusha ubushobozi Favipiravir.

Zhang Xinmin, yavuze ko mu barwayi basaga 80 bakoreweho igerageza mu bitaro bya Shenzhen byo mu Ntara ya Guangdong; abarwayi 35 bahabwaga ibinini bya Favipiravir bakize vuba kurusha abandi 45 bitabwagaho mu buryo busanzwe bwo kuvura ibimenyetso bya COVID-19.

Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko abageragerejweho uyu muti bakiraga mu minsi iri hagati y’umunani na 10, ibintu byatumye inzego z'ubuzima mu Bushinwa zitegeka ko wongerwa mu buryo buri gukoreshwa n’abaganga mu kuvura Coronavirus.

Hagati aho, u Bufaransa bwo bukomeje ubushakashatsi ku muti wa Chloroquine wamenyekanye mu myaka yo hambere mu kuvura malariya, ngo harebwe niba wanakwifashishwa mu kuvura icyorezo cya COVID19 giterwa na coronavirus.

Prof Didier Raoult, wo muri Institut hospitalo-universitaire de Marseille, yemeza ko 3/4 by'abarwayi 24 bakoreyeho igerageza, bakize icyorezo cya COVID19 giterwa na coronavirus mu minsi 6 gusa, ariko nanone ngo ubushakashatsi burakomeje. 

Nubwo ubushakashatsi bukomeje ndetse bukaba butanga icyizere, inzobere mu buvuzi akaba n'Umuyobozi w'ikigo mpuzamahanga cy'ubuzima, Dr. Glen  N. Gaulton, avuga ko abatuye Isi bakwiye gukomeza ingamba z'ubwirinzi kuko nta muti cyangwa  urukingo biraboneka.

Ati « Kugeza ubu icyo tuzi neza ni uko imiti yose ikwiye gukomeza kugeragezwa nibyo, ariko ukuri ni uko nta muti uvura coronavirus mu buryo nyabwo. »

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima rivuga ko kugeza ubu kugera ku muti cyangwa urukingo by'icyorezo cya COVID19 giterwa na coronavirus, bidashobora gutwara igihe kiri munsi y'umwaka cyangwa umwaka n'amezi 6.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura