AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Ubushakashatsi ntacyo bwaba bumaze hadakurikizwa inama butanga-Umushakashatsi

Yanditswe Sep, 20 2019 08:28 AM | 5,451 Views



Abashakashatsi batandukanye mu Rwanda barishimira ko Leta ikomeje kongera inkunga ishora mu bushakashatsi nk'ikimenyetso cyo kumva akamaro kabwo, mu gushyiraho politiki zihamye iterambere ry'igihugu rishingiraho.

Gusa abakora ubushakashatsi bakaba bifuza ko inzego zitandukanye zajya zifashisha amakuru akubiye mu myanzuro y'ubushakashatsi butandukanye n'inama ziba zikubiyemo, kuko ubushakashatsi ntacyo bwaba bumaze hadakurikizwa inama butanga.

Ubwo hahembwaga imishinga igera kuri 11 y'ubushakashatsi yatoranyijwe kuzaterwa inkunga mu ishyirwa mu bikorwa ryayo n'Inama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga y'ubushakashatsi mu guhanga udushya, hagarutswe ku kamaro k'ubushakashatsi mu iterambere ry’Igihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Inama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga, Felly Kalisa, avuga ko iyi mishinga yatoranyijwe hashingiwe ku bibazo igihugu gifite izatangamo inama mu kubikemura ikaba ari yo mpamvu banayigeneye iyi nkunga mbumbe ya miliyoni 550 ku mishinga yose.

Yagize ati “Mu kigo cyacu, icyo dushyira imbere ni ikoranabuhanga mu itumanaho, ubuhinzi, inganda n'ubuzima. Tumaze kumenya niba iyi mishinga ijyanye n'ibi byiciro dushyira imbere, tureba niba na none ubushobozi bwayo gutanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete. Nguko uko twahisemo ubu bushakashatsi 11 bwo gutera inkunga."

Umushakashatsi akaba n'umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, Prof. Kato Njunwa, avuga ko bishimira ko Leta izirikana akamaro k'ubushakashatsi mu gushyiraho politiki zihamye z'iterambere ry'igihugu ariko akanashimangira ko hagomba kubaho gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imyanzuro n'inama ziba zikubiye muri ubwo bushakashatsi.

Yagize ati “Ubu bufasha bwa Leta mu kunganira ubushakashatsi, bizongera umuhate abashakashatsi cyane cyane abakiri bato kuko mu bigo by'uburezi n'ubushakashatsi, turigisha ariko tukanimakaza gukora ubushakashatsi kuko ni bwo shingiro ry'ibyo twigisha. Duhora dutanga raporo ariko na minisiteri ihora ikurikirana kureba niba imyanzuro ishyirwa mu bikorwa. Kuri twe rero turumva iyi ari intambwe ikomeye cyane kandi turashima Leta ku ruharerwayo."

Kuri iyi nshuro imishinga yakiriwe muri iyi gahunda yageraga kuri 97, gusa iyahembwe ni 11 aho buri umwe wagenewe amafaranga ari hagati ya miliyoni 48 na miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

Dr. Adrie Mukashema, umwe mu barimu n'abashakashatsi watanze umushinga ugatoranywa avuga ko umushinga we uzibanda ku kwigisha abaturage bari mu cyiciro cy'ubuhinzi guhinga buhira aho kwiringira imvura gusa.

Ati “N’ubwo tubona imvura ibihembwe 2 ariko ya vura mubona ko imara guhita tukabura amazi kandi twakabaye dufite amazi umwaka wose. Mu burasirazuba muzi ko dufite ubutaka bwinhsi ariko budakoreshwa mu buyo buhoraho kubera ikibazo cy'amazi. Abo twumva tuzakorana na bo cyane kugira ngo tubigishe tubaha amakuru ahagije tunabigisha uko bakoresha ayo makuru kugira ngo bagire umusaruro uhagije unafite ubwiza."

Imishinga yatoranyijwe n’iy'abashakashatsi bo mu mashuri makuru na za kaminuza zitandukanye harimo UR, INES, Mount Kenya University, Rwanda Christian University n'ibigo nka NIRDA na RBC.

Inkuru mu mashusho


RUZIGA Emmanuel Masantura



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage