AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Ubushinjacyaha bugiye kuzajya butangaza abasambanyije abana bakanafata ku ngufu abagore n'abakobwa

Yanditswe Aug, 24 2020 08:57 AM | 37,703 Views



Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bugiye kujya butangaza  urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Ibi ubushinjacyaha bubitangaje mu gihe ibihano kuri ibi byaha byakajijwe ngo bukaba bwizeye ko ari kimwe mu bizatuma abantu batinya kwishora muri ibyo byaha.

Hari bamwe mu baturage bumva neza ingaruka z'ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu haba ku wa bikorewe, umuryango we ndetse n'igihugu muri rusange bagaba inzego zishinzwe guhana bihanukiriye ababikora  ndetse no kwigisha abaturage ububi bw'ibyo byaha, kubyirinda, n'abaturage bakareka kubihishira.

Umuyobozi w'impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO Sekanyange Jean Leonard avuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gusobanurira abaturage ibihano bihabwa abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana kimwe no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa.

Yagize ati ''Igikwiye gukorwa twebwe tubona ni uko habaho gusoboanurirwa cyane itegeko rihana. Hari itegeko ryo muri 2018 rirengera umwana cyane cyane ni na ryo dutezeho kuko usanga abenshi bafatwa ku ngufu ari abana bari munsi y'imyaka 18; rero iryo tegeko ririmo ibihano biri  ku rwego rwo hejuru bikarishye cyane ku buryo abantu baramutse babisobanukiwe neza sinibaza impamvu bakomeza kujya muri kiriya cyaha..''

Umuvugizi w'Ubushinjacyaha Bukuru bw'u Rwanda, Nkusi Faustin atangaza ko ubusanzwe mu ngamba zihari zo kurwanya ibi byaha zirimo gufata abo bantu no kubashyikiriza inkinko, gukora ubukangurambaga no kwigisha abaturage ububi bw'icyo cyaha, ngo kuri ibyo bihano hagiye kwiyongeraho ko abantu bazajya bahamwa n'ibyo byaha bazajya bashyirwa ku rutonde rukajya ahagaragara aho abantu bose bagomba kubamenya. Avuga kandi ko bizeyeko iyi gahunda izafasha mu kugabanya ubukana n'ingano y'ibyo byaha n'abantu bakabitinya, nyuma y'uko hari ababikorera mu gace kamwe bakimukira ahandi batabazi.

Yagize ati ''Hari indi gahunda nshyashya dufite yo kugira ngo dukore urutonde rw'abantu bahamwe n'ibi byaha mu buryo budasubirwaho, abantu bahamwe n'ibyaha ndetse ubujurire bwabo bwarangiye burundu noneho tukaba twakora urutonde rwabo kugira ngo bijye ahagaragara; dushyireho website ku buryo buri muntu wese amenye abantu bakoze ibyaha. Icyo tugamije ahangaha ni ukugira ngo abantu bamenye ko aba bantu banahari noneho binatange n'isomo ku bandi, abantu babitinye.''

Ubushinjacyaha butangaza ko kuri ubu bufite itsinda riri gusesengura ayo madosiye yose ku buryo vuba ahangaha iyo website izaba y'amaze kujyaho ndetse n'abo bantu bakajyaho.

Ibi byaha byo gufata ku ngufu bitewe n'uburyo byakozwe n'uwagikoze bishobora guhanishwa ibihano bishora no kugera ku gukatirwa igifungo cy'imyaka 20 cyangwa 25 ndetse n'icya burundu y'umwihariko .

Mu mwaka wa 2016 abana b'abakobwa 17,849 batewe inda z'imburagihe batarageza imyaka y’ubukure, imibare yagabanutseho muri 2017 bakaba 17,337 , mbere y’uko izamuka muri 2018 bakaba 19,832.

Guhera mu kwezi kwa mbere 2019 kugeza mu kwa munani inda zitateguwe ku bakobwa b’abangavu zazamutse kugera ku 15,696, bishatse kuvuga ko byari ku mpuzandengo ya 1,962 mu kwezi kumwe gusa. Ibi bigaragaza ko hari abana nibura 23,544 bavutse ku bangavu muri 2019.


Bienvenue Redemptus 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu