Yanditswe Jul, 26 2021 18:49 PM | 44,063 Views
Ku mugoroba wo kuri uyu
wa Mbere, ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda witwa Rutunga
Venant wabaga mu Buhorandi, ukekwaho
ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Rutunga Venant ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yavutse mu 1949, avukira ahahoze ari perefegitura ya Ruhengeri ubu ni mu karere ka Gakenke mu Ntara y'Amajyaruguru.
Ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho ko yabikoreye mu Ntara y'Amajyepfo akarere ka Huye, ahahoze ari Perefegitura ya Butare kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umuyobozi wa ISAR Rubona.
Ubushinjacyaha bukuru bushima imikoranire burimo kugirana n'inzego z'ubutabera z'Ubuhorandi, kuko mu mpapuro 18 zita muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ubushinjacyaha bwashikirije Ubuhorandi, 4 bamaze koherezwa mu Rwanda 2 baburanishirijwe mu Buhorandi.
Buvuga ko ibi bigaragaza imikoranire y'inzego z'ubutabera z'ibihugu byombi, n'ubwo hari abandi 12 bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Buhorandi bagikurikiranwa.
Kwizera John Patrick
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru