Yanditswe Feb, 26 2020 16:13 PM | 21,438 Views
Ubushinjacyaha Bukuru (NPPA) buvuga ko bwakiriye raporo itanzwe n'Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito rwabaye taliki ya 17 Gashyantare 2020, rwabereye aho yari ufungiye i Remera kuri Sitasiyo ya Polisi, i Kigali.
Iyo raporo igaragaza ibyavuye mu iperereza ry'aho urwo rupfu rwabereye, raporo y'isuzuma ry'umurambo (Medical - Legal Autopsy Report ) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory (iyo raporo ikaba yareretswe umuryango we) n'ibyavuye mu ibazwa ry'abantu babajijwe.
Iperereza ry'aho urwo rupfu rwabereye rigaragaza ko umurambo wa Bwana Kizito Mihigo wasanzwe umanitse kuri grillage y’idirishya ry'icyumba yari afungiyemo, uhambiriye mu ijosi n’umugozi ukozwe mu gice cy'ishuka yiyorosaga.
Raporo y'isuzuma ry'umurambo (Medical - Legal Autopsy Report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko icyateye urwo rupfu ari kubura umwuka (Asphyxia/hypoxia), gushobora guterwa no kuba yariyahuye yimanitse.
Abantu babajijwe harimo Abapolisi bari barinze aho Bwana Kizito Mihigo yari afungiye, bahamya ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo, bitewe n’uko bagaragaje ko hagati y'aho bari bicaye n'icyumba Kizito Mihigo yari afungiyemo hari intera itatuma bumva ibyabaye.
Nyuma yo gusesengura byimbitse raporo yatanzwe na RIB ku iperereza ku rupfu rwa Bwana Kizito Mihigo, Ubushinjacyaha Bukuru busanga urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo rwaratewe no kwiyahura yimanitse, bityo bugasanga nta kurikiranacyaha ryabaho kuri urwo rupfu.
Umujyi wa Musanze n’uwa Jinhua wo mu Bushinwa byinjiye mu bufatanye
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Mu bimukira 2242 bageze mu Rwanda bavuye muri Libya, 1621 bimuriwe ahandi
Mar 28, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya batatu
Mar 26, 2024
Soma inkuru
Kuki ntabifata nkomeje?- Perezida Kagame ku magambo ya Tshisekedi yo gutera u Rwanda
Mar 25, 2024
Soma inkuru
Abarenga ibihumbi 50 bafite ibirarane by’imisoro baremwe agatima
Mar 25, 2024
Soma inkuru