AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Ubuvuzi - Abantu batatu babashije guhindurirwa impyiko neza bikorewe mu Rwanda

Yanditswe May, 26 2023 15:38 PM | 68,042 Views



Muri iki Cyumweru itsinda ry'abaganga b'inzobere mu kubaga b'Abanyarwanda bafatanyije na bagenzi babo bo muri Amerika, babashije guha impyiko abantu batatu barwaye bazihawe n'abandi bazima. Ni igikorwa cyabere mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Ibi bikaba biri muri gahunda ya Leta yo kugabanya ikiguzi cy'abakeneraga izi serivisi kuko zari zisanzwe zikorerwa hanze y'u Rwanda.

Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko kuva mu myaka irindwi ishize, abarwayi 67 boherejwe hanze gusimburizwa impyiko, bikaba byaratwaye nibura ikiguzi cya miliyoni 900Frw yose.

Minisiteri y'Ubuzima kandi yatangaje ko iyi gahunda izakomeza kujya ikorwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal kuri gahunda yatanzwe y'ukwezi mu gihe cy'imyaka ibiri hamwe n'iri tsinda ry'inzobere zo muri Amerika, kugeza ubwo hazaba ishami ryigenga rikorwamo n'inzobere zo mu Rwanda gusa.


Jean-Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF