Yanditswe Mar, 05 2023 19:51 PM | 10,683 Views
Impuguke mu by'ubuzima zikomeje kugaragaza impungege ziterwa n'ubwiyongere bw'umubyibuho ukabije kuri benshi kuko ari intandaro y'indwara nyinshi zitandura zitera 44% by'imfu zose mu gihugu, mu gihe ku isi habarurwa abasaga miliyari bugarijwe n'umubyibuho ukabije.
Uwamwezi Florence avuga ko mu myaka 4 ishize yashoboye kugabanya ibiro bisaga 25 nyuma yo kugirwa inama kenshi ko arimo kwikururira indwara zitandura. Akimara kubigeraho yifatanyije na bagenzi be bahuje ikibazo ku buryo birimo gutanga umusaruro nk'uko abisobanura.
Muri gahunda ya siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru, ikibazo cy'umubyibuho ukabije kiri mu byibanzweho nk'uko byasobanuwe na Alphonse Mbarushimana umukozi ushinzwe ibikorwa muri Sosiyete Sivile irwanya indwara zitandura ( Rwanda NCD Alliance).
Imirire nayo iri mu bitera ikibazo cy'ubwiyongere bukabije bw'ibiro nyamara kurya neza bidasaba amikoro ahambaye nk'uko bisobanurwa n'impuguke mu mirire no kuboneza imirire Anastasie Mukakayumba.
Minisitiri w'Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko ikibazo cy'umuvuduko w'ubwiyongere bw'ibiro bikabije cyikubye inshuro ebyiri mu myaka ibiri ishize.
Ku rwego rw'isi, abasaga Miliyari imwe bafite ikibazo cy'umubyibuho ukabije ndetse hari impungenge ko bitarenze mu 2035, kimwe cya kabiri cy'abayituye bazaba bafite umubyibuho ukabije. Dr. Githinji Gitahi uyoboye Umuryango Nyafurika mu by'ubuzima AMREF yemeza ko umubyibuho ukabije ari ikibazo cya Afurika.
"Ni ikibazo gikomeye cyane kuko turimo kubona umubyibuho ukabije wiyongera, tuzi neza kandi twemera ko mu myaka yindi 10, abangana na 50% by'abatuye Afurika bazaba bafite umubyibuho ukabije kandi iki ni ikibazo gikomeye kuko bivuze ko indwara zitandura ziziyongera kuko umubyibuho uzana n'indwara z'umutima, diabete n'izindi ndwara nk'izo kandi muzi neza ko zikenera ikiguzi cy'ubuvuzi kiri hejuru imiryango itakwigondera kuvuza ndetse n'umuzigo ku rwego rw'ubuvuzi."
Raporo ku bijyanye n'imirire ya 2020 (Global Nutrition Report 2020) yagaragaje ko mu Rwanda igitsinagore bangana na 11.5% bari hejuru y'imyaka 18 bafite umubyibuho ukabije. Abagabo ni 2.5% naho abana bari munsi y'imyaka 5 ni 1.1%.
Musanze: Abaturage 26 borojwe inka n'Itorero ADEPR - Amafoto
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abasenateri batangiye gusura uturere bareba uko abaturage bakemurirwa ibibazo
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Abayobozi batandukanye barimo gusura uruganda rutunganya amazi rwa Nzove
Jun 06, 2023
Soma inkuru
Imyaka isaga 4 irashize isoko mpuzamipaka rya Cyanika ridakorerwamo
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Ubuhamya bw’ababaye kwa Gisimba uherutse kwitaba Imana
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Abatuye muri Kigali basabye ko hakwihutishwa imirimo yo kwagura uruganda rw’amazi rwa Nzove
...
Jun 05, 2023
Soma inkuru
Minisiteri y'Ibidukikije irabasaba kureka gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe
Jun 04, 2023
Soma inkuru
Angola yashimye umuhate urimo gushyirwa mu biganiro byo kugarura amahoro muri RDC
Jun 03, 2023
Soma inkuru