Yanditswe Nov, 15 2022 19:11 PM | 184,820 Views
Abahanga mu bijyanye n'ubuzima bw'abana n'ababyeyi bagiriye inama ababyeyi kurushaho kwitabira gahunda zijyanye no kwisuzumisha mu gihe batwite ndetse no kubyarira kwa muganga kuko ngo ari bimwe mu bifasha kugabanya impfu z'abana n'ababyeyi mu gihe cyo kubyara.
Bamwe mu babyeyi twasanze ku bitaro bya Muhima mu Karere ka Nyarugenge, bamaze umunsi umwe babyaye bavuga ko ubuzima bwabo n'ubw'abana babo bumeze neza kandi ko bakurikije gahunda zose umubyeyi asabwa.
Umwe muri aba babyeyi yagize ati: "Banyakiriye neza, banyitaho nk'umubyeyi, njye n'uwo nari ntwite, umwana wanjye w'umuhungu yavukanye ibiro 3 na garama 700."
Undi nawe ati: "Ntwite napimishije inda inshuro 4 umubyeyi asabwa kwipimisha, igihe cyo kubyara bari bampaye itariki y'ejo, niyo naje kubyariraho. Nabyaye saa 17h40. Njye n'umwana tumeze neza, yavukanye ibiro 3 na garama 200."
Imibare y'ibitaro bya Muhima igaragaza ko mu kwezi habyarira abari hagati ya 500 na 600 babyara neza n'abandi bari hagati ya 400 na 500 babyara babazwe.
Umuganga uvura abagore kuri ibi bitaro Dr. Tuyisenge Etienne avuga ko kimwe mu birinda ababyeyi kudahura n'ibibazo mu gihe cyo kubyara ari ukwitabira gahunda zijyanye no gupimisha inda mu gihe batwite.
"Turabigisha tukababwira ibimenyetso mpuruza bishobora gutuma bihutira kujya kwa muganga, hari kuba umubyeyi yava, kumva umwana adakina mu nda, hari ushobora kugira umuvuduko w'amaraso ntamenye ko awufite, iyo aje gupimisha inda bidufasha kubona niba afite icyo kibazo. Ibyo kandi bituma n'iyo agize ikibazo mu gihe cyo kubyara, abaganga tugira igihe gihagije cyo kumwitaho."
Dr.Tuyisenge avuga kandi ko kubyara inshuro nyinshi nabyo ari bimwe mu byatera impfu.
"Umubyeyi ubazwe inshuro 5 n'ubazwe inshuro 1 ntabwo byoroha kimwe n'igihe bibafata mu kumubaga, biba bigoye, iyo abazwe kenshi hari igihe umubiri ugenda ufatana, ugasanga amara yafatanye na uterus (nyababyeyi), uruhago rw'inkari byarafatanye, ibyo bituma umuganga nubwo yaba ari inzobere rwose, ahura n'ikibazo. Iyo umubyeyi abyara buri mwaka, usanga atakaza amaraso menshi, ugasanga asigaranye amaraso make, ibyo bikongera ibyago byo kuva cyane."
Bisobanurwa ko impfu z'ababyeyi ari impamvu zose zishobora gutuma umubyeyi yitaba Imana atwite, abyara cyangwa se mu byumweru bitandatu nyuma yo kubyara.
Umuyobozi w'agateganyo w'ishami rishinzwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, Sibomana Hassan, avuga ko kimwe mu byifashishwa mu kugabanya izi mfu z'ababyeyi ari ibinini by'ubutare byongera amaraso ababyeyi bahabwa.
"Ni ikinini dutanga uko umubyeyi aje gupimisha inda, agomba gufata buri munsi kugeza igihe azabyarira, biba bidufashije gukemura ikibazo cyo kuba twakwakira umubyeyi uje kubyara afite ikibazo cy'amaraso make kandi tuzi ko na none namara kubyara ari butakaze amaraso, bikaba byamuviramo gutakaza ubuzima. Imwe mu mpamvu ituma dutakaza ababyeyi ni ikibazo cyo kuva. Hari ababyeyi bava nyuma yo kubyara, kubera amaraso make ugasanga umubyeyi araducitse."
RBC ivuga ko hari intambwe nini yatewe mu kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi kuko nko mu mwaka wa 2000 abagore bapfaga bari 1071 ku babyeyi ibihumbi 100. Muri 2015 baragabanutse bagera kuri 210 mu gihe mu 2020 ari 203.
Carine Umutoni
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru