AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

Ubuzima bw’abarobyi bamara iminsi 24 mu kiyaga cya Kivu

Yanditswe Nov, 09 2021 16:18 PM | 26,266 Views



Hari bamwe bibaza ubuzima bw'abarobyi bamara iminsi 24 bari mu kazi kabo ko kuroba, RBA yabasuye iganira nabo ku buzima bw'aba barobyi n'imibereho yabo yo hakurya y'amazi.

Saa tatu z'ijoro, RBA yageze mu kiyaga cya Kivu, bikaba bisaba kwifubika cyane kubera imbeho yo mu mazi.

Iyo ukigera mu bwato aba barobyo babwita ikipe, usanga bugizwe n’amato atatu afatanye ndetse n’ibiti birebire bifasha mu gutuma imitego ifata hasi mu mazi.

Iyo ukigera muri ubu bwato kandi usangamo abagabo, bamwe baryamye ndetse banasinziriye ariko baryamiye amajanja, kuko mu kanya bagomba kubyuka buri wese agakurura ikamba.

Iyo inshundura za mbere bazikuyemo bongera gutega, bagategereza undi mwanya utari muto kugira ngo bongere kuzikuramo. Ntibambara inkweto mu bwato kuko ngo zinyerera.

Aba bantu bamara iminsi 24 baroba, ibintu bituma hari abantu benshi bibaza ko iyo minsi yose abarobyi bayimara mu mazi nta kindi bakora, gusa bavuga ko atari byo.

Bukeye bwaho, umunyamakuru wa RBA yari yateye amatako aho ubwato bwaraye buroba bugomba kwambukira.

Abacuruzi b’isambaza biganjemo abagore na bo baba bahazindukiye bakazitegereza biyicariye ku ndobo zabo zahariwe gutwara isambaza.

Ahagana saa mbili z'igitondo ubwato nibwo buhagera, ba barobyi bakoga bagatangira kwitegura kugurisha izo bafashe.

Nyuma yo kugurisha, bagomba kubanza guteka ubugari n'isambaza. Ni ryo funguro ryabo ry’iminsi hafi ya yose. Babanza guteka isambaza, bakabona kwarika ngo bacumbe ubugari, byose babikora vuba nta kwiganda.

Mu gihe bategereje ko bishya, babanza kunywa igikoma kuko ngo mu nda haba hakonje. 

Hari umugore uhakorera ubucuruzi bwo kukibatekera akabazanira n’amandazi.

Umunyamakuru wa RBA yakomeje kwihangana ngo iri funguro ritungane.

Amasahani bariraho ni utujerekani duto baba barasatuye bakaba basanzwe ari utwo badahisha amazi mu bwato. Ako kantu bakita umubehe. 

Nyuma y’aha umurobyi agomba kujya iwe akaruhuka cyangwa akareba uturimo yaba akora.

Mu rugo kwa Kanyegerero Gutave, RBA yasanze umufasha we adahari ariko hari abana, uyu musaza asubira mu kazi saa kumi n’imwe.

Uburobyi butunze umubare utari muto w’ingo cyane cyane mu bice byegereye ibiyaga, hari aho umwana w’umusore abyiruka ari byo akora akarinda asaza atazi kandi kazi.


Theogene Twibanire.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu