AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Ubwandu bushya bwa HIV mu Rwanda buri ku gipimo cya 0,08%-Ubushakashatsi

Yanditswe Oct, 23 2019 08:09 AM | 8,294 Views



Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, avuga ko u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu kurwanya virusi itera SIDA, ariko ko hakenewe ko izo mbaraga zikomeza muri uwo murongo, hakongerwamo n’izindi ngamba nshya kugira ngo virusi itera SIDA ikomeza ihashywe.

Ibi yabivuze ubwo kuri uyu wa Kabiri hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe kuri virusi itera SIDA mu Rwanda.

Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi harimo ko ubwandu bwa virusi itera SIDA mu Rwanda bukiri kuri 3% ni ukuvuga abaturage ibihumbi 210.000.

Mu bagore ubwandu ni 3, 7% mu gihe mu bagabo ari 2,2%.

Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo ko kugabanya ingano ya virusi itera SIDA mu maraso biri ku kigero cya 76%.

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu cy'igihugu cy'ubuzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko igipimo ubwandu bushya bwa VIH buriho kuri 0,08% gitanga icyizere ariko hari byinshi bikenewe gukomeza gukorwa.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ubwo bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza mu guhangana no kurwanya virusi itera sida, ibyo bigatuma ruza mu bihugu bya mbere mu kugera kuri iyo ntego.

Bamwe mu bakora mu rwego rw' ubuzima ndetse n'abakora muri gahunda zijyanye no kurwanya SIDA, bavuga ko ubushakashatsi nk' ubu ari ingenzi kuko bufasha mu kumenya uko igihugu gihagaze.

Mu Rwanda kandi kuri ubu 40% by’abagabo barakebwe (barasiramuye) bavuye  kuri 30% mu mwaka wa 2015 na 13% mu mwaka wa 2010.

Gusa iyi mibare iri hejuru mu Mujyi wa Kigali kuko 62% by’abagabo batuye uyu mujyi bakebwe.

Ubushakashatsi bwamuritswe bwiswe RPHIA, bwakozwe na MinisIteri y'Ubuzima ku bufatanye n'abafatanyabikorwa banyuranye barimo ibigo CDC na ICAP.

Bwakozwe kuva mu Kwakira umwaka ushize kugeza muri Werurwe 2019; bukorerwa ku baturage basaga ibihumbi 30 bo mu ngo zisaga ibihumbi 11.

Mu 1983 ni bwo umuntu wa mbere mu Rwanda umuntu wa mbere wagaragaweho virusi itera SIDA.

Inkuru mu mashusho


                   Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard

Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize