Yanditswe Jun, 05 2021 18:05 PM | 59,620 Views
Ubwato bukozwemo hoteli y'inyenyeri 5 burimo kubakwa mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Karongi buzaba bwuzuye muri uyu mwaka nk’uko ababwubaka babyizeza. Ubu bwato bwitezweho kuzakurura ba mukerarugendo basura iki kiyaga ari na yo mpamvu ubuyobozi bw'Intara y'Iburengerazuba buhamagarira abikorera kuhashora imari kuko ikirimo amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro.
Mu karere ka Karongi harimo kubakwa ubwato bwa metero hafi 20 z'uburebure, butazatwara abagenzi gusa nk'uko bisanzwe. Ahubwo buzaba burimo na hoteli yo ku rwego rw'inyenyeri 5. Mark Reed ukuriye imirimo yo kubaka ubu bwato avuga ko iyi hotel izaba iri ku rwego mpuzamahanga.
Ni ubwato bw'igitangaza, buzaba bufite moteri 2. Buzagira ibyumba 10 harimo 2 byo ku rwego rwa VIP, pisine, igikoni, restaurent n'aho abantu bakorera siporo..
Sosiyete Afrinest yubaka ubu bwato isobanura ko ikigamijwe ari uguha bamukerarugendo basura uturere dukora ku kiyaga cya Kivu amahitamo anyuranye.
Umuyobozi w'iyi sosiyete Abdullah Al Mamun, yagize ati "Turifuza ko abantu bishimira mu kiyaga kandi ngira ngo uzi ko Ikivu ari ikiyaga cyiza cyane nta kintu na kimwe kibi kibamo, turashaka ko ibikorwa byabo bazabikora bareremba ku kiyaga. Burya igihe ufite ubwato bwizewe mu mutekano, ba mukerarugengo barabikunda cyane kandi bagakora byinshi, bagasura ahantu hanyuranye. Kugeza ubu bene ubu bwato nta bwabaga inaha; ni yo mpamvu ikomeye yatumye dukora ubu bwato bugezweho nka bumwe mubona mu Burayi n'ahandi, bizashimisha cyane ba mukerarugendo."
Abashinzwe kubaka ubu bwato basobanura ko hatagize igihinduka buzatangira gutanga service mu mpera z'uyu mwaka. Iyi ni inkuru nziza ku batuye n'abavuka mu ntara y'iburengerazuba ndetse n'abashoramari mu rwego rw'ubukerarugendo kuko bizongera umubare w'abasura aka gace.
Birasa Bernard uvuka mu Burengerazuba yagize ati "Ikiyaga cya Kivu tumenyereko kiduha isambaza n'amafi none kigiye kuduha hotelI ndashyikirwa kuri iyi si ya mungu. Abazasura igihugu bazajya basura Karongi, Rusizi, Rubavu batembere bareba ibyiza bitatse u Rwanda. Ubu bwato bwa hoteli tubumenyereye muri film Titanic none tugiye kububona amaso ku yandi."
Nsanzumuhire Theogene, umuyobozi/Honey in Honey Hotel we ati "Iki ni igikorwa cy'indashyikirwa Leta ituzaniye, igihe cyose buzaza nzaba uwa mbere kubujyamo kuko ni ikintu kiza numva ntawantanga. Nifuza ko ejo cyangwa ejobundi byatangira kuko ni indashyikirwa mu gihugu cyacu."
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Habitegeko Francois, abona aka gashya mu bukerarugengo gakwiye gutanga undi mukoro ku bifuza gushora imari muri iyi ntara kuko hari amahirwe menshi yatanga inyungu.
Ati "Ni ibintu bishyashya kuko urumva nka siporo yo mu mazi biratangaje, abantu bagenda batekereza ibintu bishya, amahirwe aracyari menshi cyane ku buryo twavuga ko ku bijyanye no kuyabyaza umusaruro iki gice kiracyari isugi."
Usibye ubu bwato buzaba burimo na hoteli, sosiyete ibwubaka itangaza ko ifite gahunda yo gukomeza kubaka n’ubundi bwato butwara abagenzi n'ibicuruzwa ndetse mu minsi iri imbere hakazajyaho gahunda yo guhugura amakipe azatanga serivisi zitandukanye muri bene ubu bwato bugezweho.
Jean Claude MUTUYEYEZU
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru