AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Ubwiherero n’amacumbi, bimwe mu byigirwa mu mwiherero w’Intara y’Amajyepfo

Yanditswe Jul, 29 2019 13:32 PM | 6,501 Views



Abayobozi mu nzego z'ibanze mu Ntara y'Amajyepfo batangiye umwiherero bavuga ko uzatuma barushaho gukorera hamwe no kuzamura imyumvire mu baturage bikazafasha mu gukemura ikibazo cy'abadafite amacumbi n'ubwiherero mu ngo zimwe na zimwe zo muri iyo ntara.

Intara y'Amajyepfo igaragara nk'imwe mu zifite amahirwe atuma abayituye n'abayikoreramo bazamura igipimo cy'imibereho myiza n’ubukungu. Ibyo bigaragarira muri gahunda yo guteza imbere imijyi 2 yunganira Kigali, ari yo Huye na Muhanga, inganda zitunganya umusaruro n'ibikorwa remezo bigenda byiyongera n'ibindi.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye abayobozi b'iyo ntara ko ibibazo by’abatagira amacumbi n’ubwiherero n’ikibazo cy’ubutaka busharira byakemuka vuba kuko bibangamiye abaturage:

Yagize ati ''Tumaze nk’imyaka 3 irenga bikururana dukemura 10% cyangwa 15%, bwajya bigakomeza, ariko twibwira ki mwe mu mbogamizi ari uko abaturage babifataga nk’icy’inzego za Leta gusa, turagira ngo rero bijye no mu baturage, bibe ibabazo by’abaturage, babigiremo uruhare, ubufatanye bujyane. Ikindi ni ikibazo cy’ubuhinzi n’ubworozi, aho mu majyepfo hakunze kuvugwa ubusharire bw’ubutaka, butuma umusaruro utabahaza, tukaba tuzi neza ko igisubizo kuri ubwo butaka busharira gihari, igisigaye ni ugukorana kw’inzego ku buryo ibyo bisubizo biva mu mpapuro bikagera mu murima bw’umuturage.’’

Bamwe mu bitabiriye uyu mwiherero bavuga ko nibakorera hamwe, bakita ku bukangurambaga bazarangiza bimwe muri ibyo bibazo:

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice yagize ati “Tugomba kwishakamo ibisubizo tutagombye gutegereza gusa ingengo y’imari. Hari uburyo bwinshi twakoresha nk’imiganda no kuremerana, ariko tugashyira imbaraga mu kwigisha ngo abaturage bamenye akamaro k’ubwiherero kuko kutagira ubwiherero mu ngo ntabwo ahanini biterwa n’ibura ry’ubushobozi, ahubwo bagomba no kumenya ingaruka ziterwa no kutabugira.’’

Uwamariya Josephine, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Action Aid yavuze ko ibibazo biri muri iyi ntara bizwi, agasanga uruhare rwa buri wese rukwiye kumenyekana.

Ati “Ibibazo bihari birazwi, njye numva nta mpamvu bitarangira. Uruhare rw’umuturage nirumenyekana, urw’umufatanyabikorwa rukamenyekana ndetse n’urw’umuyobozi. Kuko abantu badafatanyije nta gishobora kugerwaho, twahora tuvuga ngo ibibazo bitrahari ntibirangire. Tugomba no kwiha intego n’igihe bizakemukira.’’

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/hNdFUMvTrOQ" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Mutsindashyaka Alphonse Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ngoma we avuga ko ubuyobozi bwiyemeje gukora ibishoboka bugafatanya n’abaturage kugira ngo ibibazo by’ubwiherero n’amacumbi bikemuke.

Ati “Ubuyobozi bugomba gufasha abaturage kugira ngo ikibazo cy’ubwiherero kirangire.Ubu ikibazo tugiye kugiragurukira, ariko n’ikibazo cy’amacumbi, hari gahunda ya twubakirane, gahunda y’imiganda, ibyo byose tuzabyifashisha kugira ngo ikibazo cy’amacumbi gikemuke.’’

Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020, Intara y’amajyepfo irateganya kubakira imiryango 2.649, yabaruwe nk’itagira aho kuba n’abagomba kwimurwa mu manegeka.

Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye FARG na cyo giteganya kuzasana amacumbi ashaje agera kuri 238. Ingo zidafite ubwiherero n’izifite ubutujuje ibisabwa, zo zigiye kubarurwa hamenyekane ibizakorwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira