AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Ubwikorezi: U Rwanda rwaguze indege yahariwe gutwara imizigo - Amafoto

Yanditswe Nov, 24 2022 17:32 PM | 357,012 Views



Indege itwara imizigo (Rwandair Cargo) u Rwanda ruherutse kugura yamaze kugera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Kigali. Ije nk'igisubizo ku bacuruzi bohoreza n'abakura ibicuruzwa mu mahanga.

Umuyobozi wa Kompanyi y'Indege ya RwandAir, Yvonne Makolo yatangaje ko indege ya Rwandair Cargo ije kongera imbaraga mu rwego rw'ubwikorezi bwo mu kirere, n'ubuhahirane hagati ya Afurika n'Isi kandi ko ari ingirakamaro ku Rwanda nk'igihugu kidakora ku nyanja.

"Iyi ndege itwara imizigo ije gushyira imbaraga mu bwikoreze bwo mu kirere, kandi nk'igihugu kidakora ku nyanja tuzirikana uruhare n'agaciro ko kugira uburyo bwo gutwara imizigo. Twifuza ko Afurika igirana ubuhahirane n'Isi yose nta cyuho, igatera imbere mu bukungu ndetse no mu bucuruzi."

Ubwo iyi ndege yatumizwaga Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ya toni 23.

Iyi ndege kandi ije nyuma y'aho abohereza n'abavana ibicuruzwa mu mahanga biganjemo abafite inganda mu Rwanda bagaragarije ko bajyaga babura imyanya y'imizigo yabo mu ndege bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika cyangwa bigafata igihe kirekire cyo kubyohereza bike bike bityo bikarushaho kubahenda.

Mu nama nkuru y'Umuryangoa FPR Inkotanyi iheruka, yari yavuze ko bitumvikana uburyo ibibazo birimo icyo kuba kugeza icyo gihe u Rwanda rutari rufite indege y'imizigo cyangwa cargo yifashishwa mu bwikorezi bw'ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu mahanga bihora bigaruka kandi hashize imyaka irenga itanu hatanzwe umurongo wo kubikemura, abigaragaza nka rumwe mu ngero z'imikorere idahwitse ikwiye guhinduka.

Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko hakoreshejwe inzira yo mu kirere iyo ugereranije ukwezi kwa 9 mu mwaka wa 2022 usanga u Rwanda rwaratumije mu mahanga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni  84,30 z’amadorari y’amerika ni akuvuga asaga miliyari 84 mu manyarwanda. Naho ibyoherejwe mu mahanga bifite agaciro ka miliyoni 51.69 z’amadorari ya Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 51 mu manyarwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Ugushyingo 2022 nibwo indege yahariwe gutwara imizigo yageze mu Rwanda, ikaba izajya ikorera mu bice bitandukanye byo muri Afurika birimo Johannesburg muri Afurika y'Epfo, i Nairobi muri Kenya ndetse no mu Burasirazuba bwo hagati nko muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

Indege y' imizigo B737-800 SF y'u Rwanda ubwo yakirwaga ku Kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali.


Jean Paul Niyonshuti



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura