Yanditswe Jul, 27 2020 08:53 AM | 24,937 Views
Amadini n’amatorero yakomorewe akomeje gutondwa no guhuza gahunda zayo n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Bamwe mu bayoboke baraza bagasanga imyanya yuzuye cyangwa se gahunda zahindutse,ibi bakaba ari byo bashingiraho basaba abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere gusesengura imiterere y’ikibazo bakagikemura.
Kiri kiriziya yitiriwe Umuryango mutagatifu mu Mujyi wa Kigali abakiristu bari benshi ku mirongo bategereje kwinjira muri misa ya gatatu nk'uko bari babisezeranijwe. Cyakora haje kubaho impinduka misa ya gatutu itangira ku isaha ya saa ine abaje biteze gusenga ku isaha yari yagenwe basabwa gusubirayo.
Mbere yo kugenda, padiri yabanje kubahera umugisha hanze ndetse barahazwa.
Kugenzura ko insengero na kiriziya byubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID 19 biri gukorwa n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'inzego z’ibanze.
Kuri zimwe mu nsengero na kiriziya n'ubwo bamwe mu bayoboke bazo basanze zuzuye bagataha,hari abagumye hafi aho bukurikirana inyigisho mu madirishya.
Bamwe mu bayobozi b'iyi miryango ishingiye ku myemerere bavuga ko imibare y'abayoboke bayo iri kubabana myinshi ugereranije n'abo bemerewe kwakira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19.
Kuri iki cyumweru cya kabiri cyo gufungura amateraniro na misa, ihuriro ry'amadini n'amatorero rigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali insengero na Kiriziya byatanze inyigisho ari 19. Ni mu gihe izindi 7 zari zafunguwe ku cyumweru gishize zitemerewe gufungura kubera ibyo zisabwa gukosora.
Jean Paul TURATSINZE
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru