AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

Ubwinshi bw'abakristu! Barifuza kumenyeshwa miterere ya gahunda yo gusenga

Yanditswe Jul, 27 2020 08:53 AM | 24,937 Views



Amadini n’amatorero yakomorewe akomeje gutondwa no guhuza gahunda zayo n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Bamwe mu bayoboke baraza bagasanga imyanya yuzuye cyangwa se gahunda zahindutse,ibi bakaba ari byo bashingiraho basaba abayobozi b’imiryango ishingiye ku myemerere gusesengura imiterere y’ikibazo bakagikemura.

Kiri kiriziya yitiriwe Umuryango  mutagatifu mu Mujyi wa Kigali abakiristu bari benshi ku mirongo bategereje kwinjira muri misa ya gatatu nk'uko bari babisezeranijwe. Cyakora haje kubaho impinduka misa ya gatutu itangira ku isaha ya saa ine abaje biteze gusenga ku isaha yari yagenwe basabwa gusubirayo.

Mbere yo kugenda, padiri yabanje kubahera umugisha hanze ndetse barahazwa.

Kugenzura ko insengero na kiriziya byubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID 19 biri gukorwa n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi bw'inzego z’ibanze.

Kuri zimwe mu nsengero na kiriziya n'ubwo bamwe mu bayoboke bazo basanze zuzuye bagataha,hari abagumye hafi aho bukurikirana  inyigisho mu madirishya.

Bamwe mu bayobozi b'iyi miryango ishingiye ku myemerere bavuga ko imibare y'abayoboke bayo iri kubabana myinshi ugereranije n'abo bemerewe kwakira mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID19.

Kuri iki cyumweru cya kabiri cyo gufungura  amateraniro na misa, ihuriro ry'amadini n'amatorero rigaragaza ko mu Mujyi wa Kigali insengero na Kiriziya byatanze inyigisho ari  19. Ni mu gihe izindi 7 zari zafunguwe ku cyumweru gishize zitemerewe gufungura kubera ibyo zisabwa gukosora.


Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira