AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Ubwitabire mu gutanga umusoro ku mutungo utimukanwa bugeze kuri 15%.

Yanditswe Jan, 20 2022 17:29 PM | 46,790 Views



Mu gihe hasigaye iminsi 10 gusa ngo igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa kigere, Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro cyaburiye abarebwa no gutanga uwo musoro kubikora igihe kitaragera kugira ngo batazahura n'ibihano. Ubwitabire mu gutanga uyu musoro buracyari munsi ya 15%.

Hirya no hino mu Gihugu abaturage bari kwitabira kumenyekanisha no kwishyura umusoro ku nyungu z'ubukode, ipatanti ndetse n'umusoro ku mutungo utimukanwa. 

Abatanga iyi misoro bavuga ko bari gusiganwa n'igihe kuko bazi ingaruka zo gukererwa gusora no kwishyura mu minsi ya nyuma.

Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko bategereje kwishyura mu minsi ya nyuma kuko batarabona amafaranga, abandi bakaba bakiri kuyakoresha mu bikorwa byabo ngo abungukire.

Abatanga umusoro ku mutungo utimukanwa bari bongerewe ukwezi kose ku gihe cyari cyaragenwe. Biva ku itariki ya 31 Ukuboza 2021 bishyirwa kuri 31 Mutarama 2022. Gusa ubwitabire mu gutanga iyi misoro buracyari hasi. 

Komiseri wungirije ushinzwe imisoro yeguriwe inzego z'ibanze mu Kigo cy'Imisoro n'Amahoro, Erneste Karasira avuga ko abaturage badakwiye gutegereza itariki ya nyuma ngo babone gusora cg ngo barenze igihe cyagenwe kuko bibagiraho ingaruka.

Yagize ati "Bamenyekanishe ndetse banishyure yewe hari n'igihe tubagira inama ngo be gutegereza umunsi wa nyuma. Ujye kumenyekanisha unishyure, wamenyekanisha ubu ukazishyura nyuma ariko nturenze itariki yagenwe. Mu busesenguzi dukora dusanga abaturage bafite akamaro ko gusora mu minsi yanyuma nubwo dukoresha ikoranabuhanga ugasanga barihuriyeho mu minsi ya nyuma. Ibyo rero ni nk'uko mwaca mu nzira ifunganye muri benshi bikagwirirana abandi ntibahite. Ikigaragara ubwitabire buracyari hasi hari aho bageze kuri 30% aho bageze kuri 40% ariko aho bikiri hasi cyane ni ku mutungo utimukanwa." 

Abaturage bagomba gutanga umusoro ku mitungo itimukanwa bagera kuri miliyoni 1, abatanga umusoro ku ipatante bo basaga ibihumbi 400 mu gihe umusoro ku nyungu z'ubukode ni ibihumbi 36.



Jean Paul TURATSINZE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura