AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Ubwiyongere bw'abaturage bukwiye kujyana n'ubukungu bw'ibihugu -Impuguke

Yanditswe Jul, 11 2022 19:53 PM | 84,338 Views



Mu gihe u Rwanda rwifatanyije n'ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abatuye isi, abakora mu birebana n'ubuzima bw'abaturage ndetse n'ibarurishamibare bavuga ko kwiyongera kw'abaturage bigomba kujyana n’uko ubukungu bw'ibihugu bugenda buzamuka. 

Inkuru irambuye yateguwe na Carine Umutoni afatanije na Joseph Mushimire.

Abagize Koperative CORICA ikorera mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, nyuma yo gusarura umuceri wo mu bwoko bugufi bejeje, bari mu gihe cyo kuwutunganya  mbere y’uko ujya gutonorwa mu ruganda.

Aba bahinzi bavuga ko ubuhinzi bw'umuceri ari bwo bubabeshejeho bo n'imiryango yabo, kugira ngo iyo miryango ibeho neza, bahisemo gahunda yo kuboneza urubyaro.

Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kivuga ko mu Rwanda, imibare yerekana ko abaturarwanda uyu mwaka bageze hafi kuri miliyoni 13,bakazagera kuri miliyoni 21 mu mwaka w' 2050. 

Ni mu gihe Ministeri y'ubuzima ivuga ko kuboneza urubyaro mu Rwanda biri kuri 64%, uburumbuke ku mugore ni 4,1 mu gihe icyizere cyo kubaho ku munyarwanda ari imyaka 69.

Kuri uyu wa Mbere u Rwanda rwifatanije n'ibindi bihugu mu kuzirikana umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi.

Impuguke mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, Dr. Anicet Nzabonimpa avuga ko uyu munsi washyizweho n'umuryango w'abibumbye hagamijwe gutekereza ku batuye isi bagenda barushaho kwiyongera.

Yagize ati "Ibi bituruka mu mpinduka zigaragara mu mibereho y'abatuye isi, zishingiye ku bintu 3 by'ingenzi,icya mbere n' impinja zivuka buri mwaka,umubare w'abapfa wagabanutse cyane mu binyejana 2 bishize,mu byiciro bigaragaza ubwiyongere cyane ni urubyiruko aho hamwe mu bihugu bagera kuri 70% by' abaturage. Kuri ibyo hiyongeraho impinduka nziza muri serivisi zihabwa abantu haba ibijyanye n' imibereho myiza ,kubashakira ibibatunga,kubarindira umutekano,na serivisi zirebana n'ubuzima."

Dr.Nzabonimpa avuga ko ubushakashatsi bugaragaza ko  nta gihugu cyateye imbere kitashyize imbaraga muri gahunda zo kuboneza urubyaro.

Yagize ati "Abantu bakwiye kumva igisobanuro cy'ubwo bwiyongere, bakumva ko umubare w'abantu batuye mu gihugu runaka, ugomba kujyana  nuko ubukungu bw'ibihugu bugenda buzamuka, ibibatunga biraboneka gute? Aha ni no tuvuga ko abantu bakwiye kuganira ku ihame ryo kuboneza urubyaro, ntibibe iby'umuntu umwe, abagize umuryango bakabigiramo uruhare, bakumvikana bijyanye n'ubukungu bafite, ndetse n'imbaraga bafite zo gukurikirana abana bazabyara.  Byagiye bigaragara ko iyo abantu badafashe ingamba ngo bitabire gahunda yo kuboneza urubyaro, bashobora kubyara abana batifujwe, batateguye, ku buryo umwana yavuka hakabura ubushobozi bwo kumwitaho, akaba yapfa,umuryango ukaba uruhiye ubusa. "

Umuyobozi Mukuru w'ikigo cy'Igihugu cy' Ibarurishamibare Yusuf Murangwa avuga ko hakenewe imibare y’abatuye ibihugu kugira ngo igenamigambi rigamije iterambere ryabo rikorwe neza. Iyo mibare ikaba iboneka binyuze mu ibarura.

Ati "Uyu mwaka, umunsi mpuzamahanga w’abatuye isi ubaye mu gihe turimo twitegura ibarura rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda riteganyijwe guhera tariki ya 16 -30 Kanama. Insanganyamatsiko y'ibarura iravuga ngo "ibaruze kuko uri uw'agaciro" Aha buri muturwarwanda wese arasabwa kwibaruza nta numwe wibagiranye cyangwa ngo abarurwe inshuro zirenze imwe."

Umuyobozi wa UNFPA mu Rwanda Kwabena Asante-Ntiamoah avuga ko umunsi mpuzamahanga w'abaturage ari umwanya wo kuzirikana iterambere abantu bagenda bageraho. Ashima uko u Rwanda ruhagaze muri gahunda zirebana no kuboneza urubyaro.

Ati "Hari imbaraga nyinshi zashyizwe muri gahunda zirebana no kuboneza urubyaro n' ibindi byose bigamije gutuma abaturage bagira ubuzima bwiza. Imibare iheruka yavuye mu ibarura ku buzima n'imibereho by'abaturage igaragaza ko habaye kugabanuka k'uburumbuke ku mugore,imibare y'abakoresha uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro yariyongereye,imibare y'abatagerwaho na serivisi zo kuboneza urubyaro na yo yaragabanutse. Kugira ngo intambwe yatewe mu kuboneza urubyaro idasubira inyuma hari ibikwiye gukorwa birimo kurushaho kwegereza abaturage serivisi zo kuboneza urubyaro,barimo abangavu, ingimbi n'urubyiruko muri rusange."

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Baturage rivuga ko abatuye isi bazagera kuri miliyari umunani mu mpera z’uyu mwaka.

Mu gihe ngo byasabye imyaka ibarirwa mu bihumbi kugira ngo abatuye isi bagere kuri miliyari 1, byasabye imyaka ibarirwa muri 200 gusa kugira ngo bave kuri miliyari 1 bagere kuri miliyari 7, umubare wagezweho mu mwaka wa 2011.


Carine UMUTONI



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura