AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

Ubwo hizihizwaga noheli, abakiristu basabwe guhora barangwa n’urukundo

Yanditswe Dec, 26 2019 10:39 AM | 1,430 Views



Ku munsi mukuru wa Noheli, abayobozi b’amadini n’amatorero basabye abakirisitu babo n'abaturage muri rusange kurangwa n’ibikorwa by’urukundo no gufasha abatishoboye muri ibi bihe.

Kiliziya Gatolika ndetse na zimwe mu nsengero hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, zari zuzuye abakristu bishimira ivuka rya Yezu Kristu. Bavuga ko noheli ari umunsi ukomeye ubibutsa n’urukundo Yezu yabakunze.

Uwamwezi Marie Claire ni umukirisitu utuye mu ka Nyarugenge avuga ko npoheliu ari umunsi ukomeye ku mukiristu wese aho ava akagera.

Ati ''Kuri uyu munsi turishimye ni ivuka ry'umwana Yezu, twavukanye na we turanezewe kandi hagari y'igihugu cyacu n'abana n'ababyeyi ni amashimwe...nka ba bana baba badafite ababyeyi babagaburira uyu munsi hano ku rusengero turagaburira abana bo mu muhanda.''

Na ho Kalinda Josephine ati ''Icyo nabwira abakirisitu muri rusange ni uko umunsi wa Noheli utwibutsa ivuka ry'umucunguzi wacu ariko kandi ntabwo bigomba kugarukira aho gusa mu kwishimisha cyangwa ngo dusasagure cyane, numva waba umunsi w'urukundo cyane tugafasha n'abadashoboye.’’

Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero mu Mujyi wa Kigali basobanura ko umwimere wa Noheli ari ukwishimira ivuka rya Yesu cyangwa Yezu, ndetse n’urukundo rw’Imana yakunze abantu, bityo bagasaba abayoboke babo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kugaragariza urukundo bagenzi babo mu bikorwa bitandukanye.

Uyu ni umushumba w’itorero Soul Healing Revival Church Prophet Claude Ndahimana na Arikiyepisikopi wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda.

Prophet Claude Ndahimana-umushumba w’itorero Soul Healing Revival Church ati ''Nk'uko Imana yadukunze natwe dukundane, iki ni ukwitanga, kuko Imana yatwitangiye natwe twitangire bagenzi bacu tubakunde, twitangire igihugu, itorero mbese umuntu aho ari hose abe ari uw'umumaro...ubu twahisemo kureba ba bandi baba batazi ko na noheli yabaye..''

Na ho Musenyeri Antoine Kambanda yagize ati ''Kuvuka kwe rero mu bantu ni umunsi ukomeye cyane mu mateka y'isi no mu mateka y'abakirisitu ku buryo bw'umwihariko nkaba rero nsaba kugira ngo noheli igere kuri bose, buri umwe arebe ntihagire mugenzi we ubura icyangombwa cy'ubuzima kandi bashobora kuba basangira bose bakagira ibyishimo bya Noheli.''

Mu butumwa umushumba wa Kiriziya Gatorika, Papa Francis yageneye abatuye isi by'umwihariko abakilisitu gaturika ku munsi wa Noheli ni ukurangwa n'urukundo rudafite ikigombero ngo kuko n’ubwo abantu bakora ibibi, Imana ikomeza kubakunda bose.

Yagize ati ''Imana ntabwo ibakunda kuberako mutekereza cyangwa ngo mukore ibitunganye, Imanana irabakunda, ibyo gusa! Urukundo rwayo nta kigombero, cyangwa se izindi nyungu izo arizo zose. Ushobora kuba ufite ibitekerezo bibi, cyangwa se waranakoze amakosa menshi ariko Imana igakomeza kugukunda.''

Papa Francis avuga ko urukundo Imana ikunda abantu bagakwiriye kuruheraho na bo bakunda bagenzi babo nk'inzira nziza yo guhindura isi.

Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize