AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w'Umunyarwanda uherutse kuraswa

Yanditswe May, 27 2019 15:10 PM | 6,207 Views



Igihugu cya Uganda cyashyikirije u Rwanda, Umurambo w'Umunyarwanda Kyerengye John Batiste warashwe kuwa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2019; byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019.

Uyu mugabo yarashwe ubwo yafatwaga afite ibicuruzwa bitemewe n'amategeko mu Rwanda agashaka kurwanya abashinzwe umutekano afatanyije n'abandi baturage ba Uganda  akaraswa kimwe n'umugande wari kumwe nawe we yaje gupfa nyuma.

Urupfu rw'uyu mugabo rwabereye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe.

Guhererekanya umurambo wa Nyakwigendera byareye ku mupaka wa Gatuna uherereye mu karere ka Gicumbi.

Itangazamakuru ryifuje kumenya impamvu ihererekanya ry'umurambo ryabereye Gicumbi kandi igikorwa cyarabereye Nyagatare maze  Umuyobozi w'Akarere ka Rukiga Kansiime Caroline waje ahagarariye ubuyobozi bwa Uganda avuga ko umurambo wazanywe mu Rwanda ucishijwe Gatuna kubera ko ari ho hari umuhanda mwiza.

Abajijwe kandi ku bandi banyarwanda 2 bashimuswe n'Abagande mu mpere z'iki cyumweru gitambutse, Umuyobozi w'akarere ka Rukiga Kamusiime Caroline yahakanye ifatwa ry'abo bantu maze avuga ko hagiye gushakwa amakuru y'icyo kibazo amakuru yabo akazatangazwa nyuma.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Mushabe David niwe wari uyuboye itsinda ry'Abanyarwanda bari baje kwakira umurambo w'uyu munyarwanda. We yavuze ko abaturage bakwiye kubahiriza amategeko birinda gukora ubucuruzi butemewe.

Kugira ngo hamenyekane ukuri nyako kuri iki kibazo, ubu hari itsinda rihuriweho n'ibihugu byombi riri mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe ari naho uyu munyarwanda yarasiwe.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage