Yanditswe Nov, 26 2021 09:17 AM | 88,645 Views
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane abanyarwanda 30 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu karere ka Nyagatare, aho bagejejwe birukanywe mu gihugu cya Uganda.
Aba barimo abagabo 21, abagore 5 n'abana 4 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo muri cyo gihugu.
Bamwe muri aba banyarwanda bavuga ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibazanye mu Rwanda abandi bafatirwa mu mirimo itandukanye, bafungwa ngo bazizwa ko nta byangombwa bya Uganda bafite bibemerera kuhaba.
Gusa bo bemeza ko hari ibyo bari bafite, ikindi ni uko ngo aho bari bafungiye bakorewe ibikorwa bibi birimo kwicishwa
inzara no gukubitwa.
Muri aba banyarwanda harimo uwitwa Niyibizi Daniel ukomoka mu Karere ka Ruhango wageze muri Uganda avuye mu gihugu cya Malawi, we n'umuryango we mu kwezi kwa Gatanu 2021.
Akigera aho muri Uganda yahise afungwa we n'umuryango we
ashinjwa kuba intasi y'u Rwanda, kugeza
naho umugore we abyarira muri Gereza yahitwa Mbuya, ndetse hakiyongeraho
no kuba imitungo ye arimo n'imodoka yarayambuwe.
Bakigera
mu Rwanda uko ari 30 bapimwe icyorezo cya Covid 19 aho umunani muri bo
basanzwemo virus itera Covid-19.
Aba Banyarwanda bagejejwe mu Rwanda baje bakurikira abandi bagiye birukanywa mu gihugu cya Uganda mu bihe bitandukanye, banyujijwe ku mipaka itandukanye ihuza u Rwanda na Uganda irimo n'uwa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
23 minutes
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru