Yanditswe Apr, 17 2022 16:41 PM | 26,583 Views
Abakristu hirya no hino mu gihugu bizihije umunsi
mukuru wa Pasika, aho bavuga ko kwizera kwabo gushingiye ku kuba Yesu yarapfuye
akazuka.
Hirya no hino mu gihugu abayoke b'amadini n'amatorero bemera Yezu/Yesu bizihije umunsi mukuru wa Pasika, bitabira ku bwinshi kujya kuri za Kiliziya n'insengero.
Hatangimana Diedonne, umukristo muri Anglican ati "Uyu ni umunsi ukomeye ku mu Kristu wese aho ava akagera, kubera ko ni umunsi tuba tuvuga ngo Kristu yarazutse, iyo ataza kuzuka ntabwo tuba turiho kuko ibyiringiro byacu biri mu kuzuka kwa Kristu. Urumva ko Kristu ari umuntu ukomeye, umuntu udasanzwe."
Mukamwiza Jeannette, umukristo muri ADEPR we yagize ati "Pasika y'uyu munsi ni umunezero kuri twe, izuka rye twizihiza uyu munsi niryo rituma tugira umuzero urimo ubona."
Pasiteri mu itorero Bethesda holy Church Nkurikiyinka Marie Claudine avuga ko uyu munsi usobanuye insinzi ku ba Kristo.
Ni umunsi kandi urangwa no gutanga isakaramentu rya batisimu, no kujya ku igaburo ryera, wari umunezezero ku ba Kristu babatirishije abana babo kuri uyu munsi mukuru.
Padiri mukuru wa Kathedrale St Michel, Consolateur Innocent ati "Umu kristu aba agomba kwitwara nka Yezu Kristu, iyi si turimo irimo amagorwa menshi, irimo ibishuko byinshi, irimo ibigusha byinshi ariko Kristu yarabinaniye ati mbahaye urugero kugera ku giti cy'umusaraba yarageragejwe ariko aratsinda, azuka rero agira ati mugire amahoro ntimukuke umutima, mundebereho, ninjye nzira ukuri n'ubugingo."
Kuri uyu munsi mukuru wa Pasika, ubutumwa bwatanzwe bwibanze ku kugira urukundo, kubabarira n'ubwerekeye isanamitima kuko ibyo byose Yezu/Yesu yabinyuzemo kugeza atsinze urupfu.
Kwizera John Patrick
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru