Yanditswe Dec, 25 2021 17:35 PM | 46,601 Views
Abakiristu mu madini n'amatorero atandukanye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko umunsi wa noheli ububitsa urukundo rukomeye Yezu Kristu yakunze umuntu, bigatuma na bo barushaho gukunda bagenzi babo.
Ibi barabivuga mu gihe bamwe mu bashumba b'amadini n'amatorero bo bibutsa abakristu kwishimira ivuka rya Yezu mu buryo budasanzwe kuko ari no mu bihe bidasanzwe.
Mu masaha y'igitondo,hirya no hino mu Mujyi wa Kigali abemera ivuka rya Yezu Kristu barerekeza mu nsengero kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.
Bamwe mu bakiristu bafata uyu munsi nk'udasanzwe kuko ngo bongera kwibuka urukundo no kwicisha bugufi Yezu yagaragarije ikiremwamuntu.
Uretse abana bari munsi y'imyaka 12, abandi bose mbere yo kwinjira aho basengera habanzaga kurebwa ko bikingije Covid 19 ari na ko hubahirizwa amabwiriza yose ajyanye no kwirinda iki cyorezo.
Bamwe mu bashumba b'amadini n'amatorero bavuga ko n'ubwo umunsi wa Noheli ari umunsi w'ibyishimo ariko ubaye mu bihe bidasanzwe, abawizihiza na bo bagomba kuwizihiza mu buryo budasanzwe.
Mu mwaka wa 336 ni bwo Kiliziya Gatulika i yemeje italiki ya 25 Ukuboza, nk'umunsi Yezu yavutseho. Uyu munsi abantu barenga miliyari 2 ku isi bafata Noheli nk'umunsi mukuru uruta iyindi yose mu mwaka.
Abenshi kandi bawufata nk'umunsi wo guhura n'abagize imiryango yabo bakishimana. Nubwo ari umunsi w'ibyishimo abantu bategura igihe kirekire, bagirwa inama yo kudasesagura.
MBABAZI Dorothy
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru