AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

Uko Urubyiruko rumaze kubyaza umusaruro isoko rusange rya Afurika

Yanditswe Dec, 02 2023 20:18 PM | 60,896 Views



Urubyiruko rwatinyutse rukohereza bimwe mu byo rukora ku isoko ryo mu bindi bihugu, rusanga isoko rusange rya Afurika ribumbatiye amahirwe menshi mu iterambere, mu gihe ryaba rishyizwe mu bikorwa uko bikwiye. 

Aline Uwase ni umukobwa washinze kampani The Hapiness ikora ibikomoka ku mpu nk'ibikapu, inkweto n'ibindi.
Kuri we isoko rusange ry'Afrika ntabwo ari ibihuha kuko kugeza ubu hari ibihugu 3 byo muri Afurika  yatangiye kugurishamo ibyo akora.

Mu gihe cy'amezi 6 atangiye kujyana ibicuruzwa bye hanze y'u Rwanda mu buryo bwo kugerageza isoko rusange ry'Afrika, amaze kugurishayo ibicuruzwa bifite agaciro k'ibihumbi 500 mu gihe amaze gutumizayo impu zifite agaciro ka miliyoni 5. Gusa, agaragaza ko inzitizi zikigaragara nazo zavanwaho. 

Depite David Ole Sankok uhagarariye Kenya mu Nteko Ishinga Amategeko y'Umuryango w'Afrika y'Iburasirazuba (EALA) nawe asanga hakwiye gukurwaho imbogamizi zose zihari mu bucuruzi bw'ibihugu by'Afrika.

Ibihugu 8 nibyo byatangiye kugerageza gucuruzanya hakurikijwe amasezerano y'isoko rusange mu kiswe The AfCFTA Iniative on guided Trade, aha harimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Cameroon, Ghana, Ibirwa bya Maurice, Misiri na Tunisia.
Urubyiruko rugaragaza ko runyotewe n'iri soko rusange.

Mu nama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2018, nibwo ku ikubitiro ibihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rusange ryabyo, nyuma bigenda byiyongera.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Muhanga: Polisi yarashe ukekwaho kwiba insiga z'amashanyarazi