Yanditswe Apr, 29 2022 15:01 PM | 141,316 Views
Ababyeyi barerera ku kigo cy'amashuri abanza cya Rusasa giherereye mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke, baravuga ko kugira icyabo igikorwa cyo kugaburira abana ku ishuri ari byo byatumye baba indashyikirwa muri iyi gahunda aho bahize ibindi bigo bigatuma Akarere ka Gakenke kabagabira inka ebyiri zo kubashimira.
Ubuyobozi bw'iki kigo bwishimira ko iyi myumvire y'ababyeyi kuri iyi gahunda yatumye byoroha cyane kuzana ibyo kugaburira abana, cyane ko n'abadafite ibyo bazana batanga imbaraga zabo bakora mu mirima y'ishuri bityo bigasimbura ibiryo cyangwa amafaranga badashobora guhita babona ako kanya.
Ubuyobozi bw'Akarere ka Gakenke buvuga ko mu igenzura bw'iyi gahunda bwakoze bwasanze iki kigo cya Rusasa gifite gahunda nziza kandi iboneye, yo gucunga neza ibiribwa ababyeyi batanga akaba ari yo mpamvu bafashe umwanzuro wo kubagabira inka ebyri zizabafasha no guha abana amata.
Umiyobozi w'aka Karere, Nizeyimana Jean Marie Vianney avuga ko bazashishikariza bimwe mu bigo babona ko iyi gahunda ikigenda gahoro kuzajya kwigira kuri iki kigo.
Ku ruhande rw'abana biga kuri iki kigo bo ngo ubu barimo kwiga neza kubera kurira ku ishuri, bagashima cyane Ubuyobozi bw'igihugu bwateguye iyi gahunda.
Kugeza ubu ibigo by'amashuri 152 ni byo
birebwa na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu Karere ka Gakenke.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru